Burkina Faso: Ibirindiro bya Gisirikare byagabweho urufaya rw’amasasu

8,829

Urusaku rukomeye rw’amasasu rwumvikanye mu bice byinshi byo mu murwa mukuru wa Burkina Faso, Ouagadougou, no hafi y’ibirindiro by’ingabo zirwanira mu kirere.

Guverinoma yahakanye amakuru avuga ko habaye ihirikwa ry’ubutegetsi cyangwa ko Perezida Roch Kaboré yaba yafunzwe.

Abaturage bavuze ko urusaku rw’amasasu rwumvikanye guhera mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru ku birindiro bya gisirikare mu burengerazuba no mu majyepfo y’umurwa mukuru, Ouagadougou, no ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere hafi y’ikibuga cy’indege.

Ku ya 11 Mutarama, Leta ya Burkina Faso yavuze ko abasirikare 10 batawe muri yombi bazira umugambi wo guhirika ubutegetsi.

 Minisitiri w’ingabo Barthélémy Simporé, yavuze ko nta kibazo gikomeye cyabaye kandi ko nta kigo cya leta kibasiwe, numbwo hari hacyumvikana ukurasana ku birindiro bimwe na bimwe.

Gen Simporé yasabye abaturage gukomeza ibikorwa byabo bisanzwe, avuga ko guverinoma iri butangaze andi makuru mu gihe gikwiye.

Kugeza ubu aho perezida Kabore aherereye ntiharamenyekana, gusa Minisitiri w’ingabo yahakanye ibihuha bivugwa ku mbuga nkoranyambaga ko yaba yatawe afunzwe.

Iyicwa ry’abantu 53 bikekwa ko ryakozwe n’abajihadisite mu Gushyingo 2021, ryongereye uburakari rubanda kuri Guverinoma kubera ko yananiwe guhagarika inyeshyamba.

Ibi byatumye haduka ubwoba ko ingabo zizafata ubutegetsi – nk’uko byagenze mu gihugu gituranyi cya Mali muri Gicurasi, 2021.

Guverinoma yagiye inengwa ko yananiwe guhashya inyeshyamba ziyitirira idini ya isilamu zashegeshe ibihugu by’Afurika y’iburengerazuba kuva mu 2015.

Comments are closed.