Ikipe ya MUKURA VS yerekanye umutoza wayo mushya n’abazamwungiriza

5,827
Kwibuka30
Mukura VS yasinyishije umutoza ukomoka...

Ikipe ya MUKURA VS yo mu Karere ka Huye, yerekanye umutoza mukuru ndetse n’abandi bazamwungiriza muri uno mwaka w’imikino.

Nyuma y’amakuru yari amaze ahwihwiswa, uyu munsi kuwa gatanu taliki ya 26 Werurwe, ikipe ya MUKURA VS, ikipe ikorera mu Karere ka Huye, yakuyeho urujijo igaragaza umutoza wayo mushya, ndetse n’ikipe y’abazaba bamwungirije muri uno mwaka w’imikono ya shampionnat ishobora gusubukurwa mu minsi ya vuba nkuko byemejwe na ministeri ibishinzwe.

Kwibuka30

Umutoza Zapata Rodolfo w’imyaka 54, hamwe n’abamwungirije batatu bakomoka mu Rwanda, uyu munsi nibwo basinyishijwe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura Vs. Mu batoza bazungiriza Bwana Rodolpho harimo uw’abanyezamu witwa Ndungutse Theogene, Mateso Jean De Dieu wirukanywe mu ikipe ya AS Kigali, ni nawe wagizwe umutoza umwungirije.

NI AYAHE MAKIPE RODOLPHO YAGIYE ATOZA?

Zapata Rodolfo w’imyaka 54 si ubwa mbere agiye gutoza muri Afurika y’Iburasirazuba kuko muri 2018 yatoje AFC Leopards yo muri Kenya n’ubwo atahatinze yahise yerekeza muri Township Rollers FC yo muri Botswana yanahesheje igikombe cya shampiyona cya 2018-2019.

Leave A Reply

Your email address will not be published.