Kenya: Leta yasubije muri gahunda ya gumamurugo tumwe mu duce tw’igihugu harimo na Nairobi.

6,210
Kwibuka30
Jours de Covid-19 à Nairobi - Le Point

Ubwiyongere bw’ubwandu bushya bwa Covid-19 bwatunye Leta ya Kenya isubiza tumwe mu duce tw’igihugu harimo na Nairobi muri gahunda ya gumamurugo

Leta y’igihugu cya Kenya yahagaritse ingendo ziva cyangwa zijya mu Ntara eshanu z’igihugu kubera icyoba cy’ubwiyongere bwa virusi ya corona muri icyo gihugu.

Ibi byavuzwe na Prezida wa Repubulika ya Kenya, Bwana Uhuru Kenyatta abinyujije kuri radio y’igihugu.

Prezida Kenyatta yavuze ko intara nka Kajiado, Kiambu, Machakos, Nakuru na Nairobi zashyizwe mu kato, ko ntawugomba kuzijyamo cyangwa azisohokemo.

Kenyatta yavuze ko muri utwo duce abantu nibura barindwi bapfa buri munsi bishwe na Covid-19, kandi ko batandatu mu bantu 10 bapima bayibasangamo.

Kwibuka30

Abakozi ba leta n’abigenga nabo bategetswe gukorera mu ngo zabo kugeza hatanzwe amabwiriza mashya.

Atangaza izo ngamba nshya, Kenyatta yavuze ko amasaha y’umukwabu wa nijoro utangirira avanywe saa yine ashyirwa saa mbili z’ijoro kugeza saa kumi za mugitondo muri izo ntara.

Ubucuruzi bw’inzoga muri izo ntara bwahagaritswe na za restaurant zategetswe kujya zishyira amafunguro abantu aho bari.

Igipimo cy’ubwandu bwa Covid-19 muri Kenya cyavuye kuri 2 kugera kuri 22% hagati y’ukwezi kwa mbere n’uku kwezi kwa gatatu.

Izo ngamba nshya, Kenyatta yavuze ko zitangira gukurikizwa guhera kuwa gatandatu saa sita z’ijoro.

Perezida Kenyatta nawe uyu munsi yahise aterwa urukingo rwa Covid-19, anategeka abagize guverinoma nabo kurufata bagatanga urugero.

Kenyan president visits the Nairobi National Vaccine Depot | Africanews
Leave A Reply

Your email address will not be published.