Ikipe ya Mukura VS&L yabonye umufatanyabikorwa mushya.

197
kwibuka31

Ikipe ya Mukura VS&L yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na BK Insuranye aho iyi kipe izajya igira icyo ihabwa ku bwishingizi yagurushije.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru taliki ya 31 Kanama 2025, ikipe yo mu Karere ka Huye Mukura VS&L yasinyanye amasezerano y’imikoranire n’ishami rya BK rikora ibijyanye n’ubwishingizi BK Insurance.

Ni amasezerano y’imyaka itatu yasinywe hagati ya Perezida wa Mukura VS&L Bwana Nyirigira Yves na Ntaganira Eric uhagarariye BK Insurance.

Ni amasezerano yitezweho gufasha ikipe ya Mukura VS&L

Bwana Ntaganira Eric yavuze ko Ikipe ya Mukura VS&L igiye kujya ikora ibikorwa by’ubucuruzi byiyongera ku mikino, aho iyo kipe izajya ihabwa agera ku 10% ku mafaranga y’ubwishingizi izaba yacuruje, yagize ati:”Aya masezerano dusinye arimo ibintu bibiri by’ingezi, icya mbere ni uko tugiye kugira imikoranire na Mukura, tukaba abafatanyabikorwa b’ingenzi bayo. Icya kabiri ni ugukorana nabo mu murongo wo gukora siporo igamije ubucuruzi, aho nyuma yo gukora siporo bakora ibikorwa bibinjiriza amafaranga

Bwana Nyirigira Yves, perezida wa Mukura VS&L yavuze ko bagiye kujya bacuruza ibikorwa bya BK Insurance, bagahabwa 10% by’ayinjiye, ati:”Tugiye kujya ducuruza ibikorwa by’umufatanyabikorwa mushya, ni BK Insurance, tuzajya duhabwa 10% by’ayo twinjije, si ibyo gusa, hari n’indi nkunga BK Insurance izajya iduha mu iterambere ry’ikipe ya Mukura VS&L

Impande zombi zirize kugira icyo zitangariza itangazamakuru ku yindi nkunga BK Insurance izajya iha Mukura VS&L, gusa ku bijyanye n’ubwo bucuruzi, icyavuzwe ari uko BK Insurance izajya yamamaza ibikorwa byayo mu mikino yose Mukura VS&L izaba yakiriye, ndetse ijambo BK Insurance rizajya rigaragara ku gatuza k’imyambaro y’abakinyi n’abatoza ba Mukura VS&L.

BK Insurance ije yiyongera ku bandi baterankunga nk’Akarere ka Huye, Light House Hotel, Hyundai na Volcano.

Comments are closed.