Muyange FC y’umuvuzi gakondo Salongo yatwaye igikombe nyuma yo gutsinda Cyeru FC

6,982

Ikipe yitwa Muyange FC ya Bwana Salongo uzwi cyane mu buvuzi gakondo yatwaye igikombe cyayo cya mbere nyuma y’uko itsinze Cyeru FC mu mukino wanogeye abatari bake.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 3 Gicurasi 2023 ku isaha ya saa cyenda z’amanywa imbere y’imbaga y’abakunzi b’umupira w’amaguru bari kuri stade y’Akarere ka Bugesera, ikipe ya Muyange FC na CYERU FC zagomba kwisobanura zikumvana intege binyuze mu mukino wa kamarampaka aho iyari gutsinda indi yagombaga guhabwa igikombe.

Mu mukino bivugwa ko wogeje ndetse ukanasukura amaso y’abari kuri stade kubera amacenga, ishyaka n’impano nshya zo mu Karere ka Bugesera, warangiye ikipe ya Muyange FC ya Bwana RURANGIRWA Wilson uzwi nka muganga Salongo ariyo yegukanye intsinzi nyuma yo gutsinda ibitego 2 kuri 1 cya Cyeru FC maze Muyange ikegukana igikombe cyaherekejwe n’ibahasha irimo 150,000frs, mu gihe ikpe ya CYERU FC yahembwe ibihumbi 50 abakinnyi bahabwa imidari.

Uyu mukino wa nyuma wabanjirijwe n’indi mikino ibiri kuko mu busanzwe ano makipe abiri Muyange FC na Cyeru FC yagombaga kumvana imbaraga mu mikino itatu yose, hakabarwa amanota, maze igize amanota menshi akaba ariyo ihiga ubutwari indi.

Mu mikino ibiri yabanje, amakipe yombi yari yanganije amanota, anganya ibitego ndetse n’ikinyuranyo cyabyo kuko mu mukino wa mbere Cyeru FC yari yatsinze ibitego 3 kuri 1 cya Muyange FC ya Solongo, maze umukino wa kabiri birahinduka kuko ikipe ya Muyange FC yatsinze 3 kuri 1 cya Cyeru, ikintu cyatumye umukino wa nyuma ukomera cyane urangwa n’imihigo ku mpande zombi kuko abakinnyi bijejwe agahimbazamusyi gatubutse mu gihe yatahana intsinzi, urugero ikipe ya Muyange FC yari yijejwe prime y’ibihumbi 150.

Cumi n’umwe babanje ku ruhande rwa Cyeru FC.

Ku ruhande rwa Muyange FC aba nibo babanje mu kibuga.

Umukino wa gatatu wagombaga gusobanura ayo makipe yombi, warangiye ku ntsinzi y’ibitego 2 bya Muyange FC kuri 1 cya Cyeru FC, ibitego bibiri bya Muyange FC byatsinzwe mu gice cya mbere, na Innocent watsinze penalty, icya kabiri gitsindwa na Job. Mu gice cya kabiri ikipe ya Cyeru yagerageje kwataka ishaka kwishyura ibitego bibiri yatsinzwe ariko biranga kuko yishyuyemo kimwe cyatsinzwe n’uwitwa Eric.

Umuyobozi (perezida) wa Muyange FC Bwana Rurangirwa Wilson uzwi nka muganga Salongo, Aganira na “indorerwamo.com” yavuze ko ari irushanwa ryateguwe hagamijwe gutanga ubutumwa bwo gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge ndetse no kwirinda kwishora mu busambanyi.

Yagize ati:”ubutumwa natanga ku bantu no ku makipe ni uko bazana abana bakajya muri sport kuko bibarinda kwishora mu kunywa urumogi ndetse bikanabarinda kuba inzererezi.”

Bwana Salongo yasabye urubyiruko rwitabiriye umukino kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso zibashora mu busambanyi n’ubuzererezi

Yunzemo ko sport ihuza abantu bakishima ikaba n’umwanya mwiza wo kwishakamo ibisubizo aho amaze kuremera abatishoboye abubakira inzu, abagurira mituweli no gufasha gusubiza mu ishuri abana bari bararivuyemo kubera impamvu zitandukanye harimo kubura amafaranga y’ishuri, no gukemura bimwe mu bibazo by’abaturage bya hato na hato.

Muyange FC ni ikipe yashinzwe ku itariki 1 Mutarama 2021 ibarizwa mu Mudugudu wa muyange, Akagari ka Maranyundo Umurenge wa Nyamata akarere ka Bugesera. Yitiriwe Umudugudu wa Muyange biturutse ku gitekerezo cya muganga Salongo usanzwe ari umuvuzi gakondo uvura zimwe mu ndawara zananiranye binyuze mu miti gakondo atanga.

Salongo arifuza kugira ihahiro ry’amakipe mu Rwanda.

Bwana Salongo yavuze ko gitekerezo cyo gushinga ikipe y’umupira w’amaguru gishingiye mu kuzamura zimwe mu mpano z’abana bato bari hirya no hino mu gihugu ariko cyane cyane mu Karere ka Bugesera, ku buryo Muyange FC yazaba ihahiro ry’abakinnyi mu gihugu.

Twibutse ko umuyobozi w’ikipe ya Muyange FC Bwana Rurangirwa Wilson yungirijwe n’umudamu we Muzirankoni Joselyne.

Abafana bari bitabiriye ku bwinshi

Bambitswe imidari

Bishimiye igikombe bahawe

(Inkuru ya HABIMANA Ramadhan)

Comments are closed.