Imvura Yangije Umuhanda Uhuza Kampala, Kongo n’u Rwanda

3,532
Kwibuka30

Imvura nyinshi imaze iminsi igwa mu karere ka Gisoro mu burengerazuba bwa Uganda yangije umuhanda uhuza umurwa mukuru Kampala n’ibihugu bituranye bya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo n’u Rwanda.

Kwibuka30

Igice cy’umuhanda cyasenyutse kiri ahitwa Kumurwa hagati y’akarere ka Kabale na Gisoro. Ibi byatumye gukora ingendo ziva i Kampala werekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo cyangwa mu Rwanda ukoresheje umupaka wa Bunagana cyangwa uwa Cyanika unyuze mu karere ka Gisoro bigorana.

Uyu muhanda wasenyutse kubera inkangu yatewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa ijoro n’amanywa mu bice bitandukanye bya Uganda n’u Rwanda.

Amafoto ahererekanywa ku mbuga nkoranyambaga yerekana umuhanda wasadutsemo kabiri. Ibi byatumye utaba nyabagendwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.