Ikipe ya PARIS SAINT GERMAIN yanyagiye Ikipe ya Real Madrid mu mikino ya UEFA Champions League

16,311
RPF

Mu mikino y’amatsinda yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri n’uwa gatatu, ikipe ya Paris Saint Germain yanyagiye ikipe ya Real Madrid iyinyabika ibitego 3 byose ku busa.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 18/9/2019 mu mikino yo mu matsinda ku makipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Burayi imikino izwi ku izina rya UEFA CHAMPIONS LEAGUE yakomeje. Ikipe ya REAL MADRID yagombaga gusura ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa ku kibuga cyayo cy’i Paris.

Ni umukino wari utegerejwe n’abantu benshi hirya no hino ku isi, umukino watangiranye imbaraga nyinshi ndetse no gusatirana ku mpande zombi, ikipe ya Real Madrid itozwa na Zinedine Zidane yabangamiwe cyane n’ubusatirizi bukomeye cyane bwa Neymar, Mbappé na Cavani bagaragaje guhuza umukino. Ku munota wa 14 gusa, Bwana Dimaria ANGEL yari amaze gufungura amazamu ku ruhande rwa Paris Saint Germain, ikipe ya PSG yakomeje gusatira nyuma y’iminota 19 gusa DIMARIA yongeye atsinda ikindi gitego ku ruhande rwa PSG biba bibaye ibitego bibiri ku busa.

Angel DIMARIA yaremereye cyane ikipe ya REAL MADRID, ubu yatsindaga igitego cye cya kabiri.

Igice cya mbere cyarangiye ku kinyuranyo cy’ibyo bitego. ZIDANE yakoze impinduka nyinshi kugira ngo arebe ko yakwishyura ariko ba myugariro ba PSG bakomeza Kumubera ibamba ari nako ikipe ya PSG inyuzamo igasatira ariko bikanga.

Iminota 90′ yageze ata kipe yari yongera kureba mu izamu ry’indi, ariko ku masegonda 15 y’inyongera, ku burangare bwa ba myugariro b’ikipe ya Real Madrid, THOMAS MEUNIER yashyizemo igitego cya gatatu ku ruhande rwa PSG, umukino waje kurangira ku kinyuranyo cy’ibitego bitatu bya PSG ku busa bwa REAL MADRID.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published.