Ikipe y’Igihugu ya Gambiya yahuye n’ibibazo indege 2 zananiwe kuba twara ngo bajye mu marushanwa ya AFCON
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Gambiya yahuye n’ikindi kibazo cy’indege yagombaga kubatwara muri Cote d’Ivoire mu gikombe cy’Afurika 2023, yananiwe guhaguruka.
Indi ndege yagombaga gutwara ikipe ya Gambia muri #AFCON2023 nayo yagize ikibazo
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Gambiya yahuye n’ikindi kibazo cy’indege yagombaga kubatwara muri Cote d’Ivoire mu gikombe cy’Afurika 2023, yananiwe guhaguruka.
Ikinyamakuru AfricaSoccer.com cyatangaje ko iyi ndege ya kabiri yanze guhaguruka ubwo aba bakinnyi bari biteguye kugenda nyuma yo guhura n’akaga ku ndege ya mbere yari ibajyanye.
Byari biteganijwe ko iyi kipe igera muri Cote d’Ivoire ejo hashize,ariko indege yabatwaye ya Air Cote d’Ivoire yahuye n’ikibazo gikomeye cyatumye ibyuma bitanga umwuka wo guhumeka wa ogisijeni biba ngombwa ko umupilote ayigarura ku kibuga cy’indege cya Banjul yari imaze iminota icyenda gusa ihagurutseho yerekeza i Abidjan.
Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, Perezida wa Gambiya, Adama Barrow, yagize icyo akora maze ategura indege nini yo gutwara ikipe muri Cote d’Ivoire.
Nubwo hashyizwemo ingufu, indege yagombaga gutwara ikipe ya Gambiya kuva i Banjul yerekeza Abidjan, nayo ntiyashoboye guhaguruka,haravugwa ibibazo bya tekiniki.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Gambiya ryemeje izo mbogamizi, rigaragaza impungenge kuko iyi kipe y’igihugu igomba guhangana na Senegal kuwa mbere n’izindi kipe bari kumwe mu itsinda zirimo Gineya na Kameruni.
Mbere y’iyi ndege ya kabiri,ikipe y’igihugu ya Gambiya yanze kujya muri iriya ndege yagize ikibazo cya tekinike ejo,bigatuma baterekeza muri Cote d’Ivoire.
Umutoza wayo,Tom Saintfeit yabwiye BBC ati: “Twasabwe kongera kugendera muri iriya ndege tujya muri Cote d’Ivoire ariko njye na kapiteni Omar Colley twabyanze.”
“Niba tutabonye indege itandukanye, turasubira mu rugo ntituzajya muri Afcon.
Turashaka kurwanira no gupfira igihugu mu kibuga ariko ntitwabikora hanze yacyo.”
src: Umuryango
Comments are closed.