Ikipe y’u Burundi inaniwe Gutsindira ikipe ya Tanzaniya ku Kibuga cyayo I Bujumbura

16,258

Ikipe y’U Burundi INTAMBA MU RUGAMBA inaniwe gutsinda ikipe ya Tanzaniya TAIFA STARS ku kibuga cyayo.

Ni mu mikino ibanza y’amajonjora y’igikombe cy’isi muri ruhago izaba mu mwaka wa 2022 mu gihugu cya Quatar. Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 4 Nzeli, ikipe y’igihugu cy’Uburundi INTAMBA MU RUGAMBA yakiriye ikipe ya Tanzaniya izwi ku izina rya TAIFA STARS, ni umukino wabereye ku kibuga cyahoze cyitwa Stade Prince Louis Rwagasore ariko ubu kikaba gisigaye cyitwa Ikibuga cy’intwari. Umukino watangiye ahagana saa kumi z’umugoroba, igice cya mbere cyihariwe n’ikipe y’i Burundi ariko ntibabasha kubona amahirwe yo kuboneza mu izami rya Tanzaniya. Muri icyo gice nyine, kizigenza w’ikipe ya Tanzaniya Mbwana Samantha yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cyabazwe ariko nyezamu Jonathan amubera ibamba.

Igice cya mbere cyarinze kurangira amakipe yose ataratsindana, ariko Tanzaniya yiharira umukino.

Nyezamu w’u Burundi yasohotse nabi, biha amahirwe Tanzaniya yo kwishyura igitego nyuma y’iminota itatu gusa.

Ku munota wa 81 ku mupira mwiza yari amaze guhabwa na mugenzi we, HAMISSI CEDRIC wamenyekanye cyane mu ikipe ya Rayon Sport yafunguye amazamu, kiba kibaye igitego kimwe ku busa bwa TAIFA STARS, ariko nabwo ntibyatinze kuko nyuma y’iminota itatu gusa, ku munota wa 84,  ku burangare bwa ba myugariro b’ikipe y’u Burundi, byatumye nyezamu wabo JONATHAN asohoka nabi maze SIMON MSUVA anyeganyeza inshyundura, biba bibaye igitego kimwe kuri kimwe, umukino warinze urangira ata kindi gitego kigiyemo ku mpande zombi.

Umukino wo kwishyura uzaba nyuma y’icyumweru kimwe gusa, ni ukuvuga ku italiki ya 8 Z’uku kwezi, Tanzaniya ikazakira ikipe y’Abarundi ku kibuga cyitiriwe uwanja wa Taifa. Twibutse ko muri ino mikino y’amajonjora, ikipe y’U Rwanda AMAVUBU azacakirana ku munsi w’ejo n’ikipe yo mu birwa bya Sychelles, amakuru dufite ni uko kuri ubu ikipe imaze kugera muri icyo gihugu cya Seychelles.

Comments are closed.