Ikipe y’u Rwanda ya Basketball imaze kwirahira iya DRC

4,372
Ikipe y’igihugu ya Basketball imaze gutsinda ikipe ya Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo mu mukino wa mbere wa AfroBasket ku bagabo

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 24 Kamena 2021 nibwo imikino ya Basketball izwi nka Afrobasket ku bagabo yatangizwaga i Kigali mu Rwanda ahazwi nka Kigali Arena, ikipe y’u Rwanda yagombaga gukina umukino wayo wa mbere nyuma y’undi mukino wabanje gahuza ikipe ya Tunisiya yatangiye inyagira ikipe y’igihugu ya Guinea ku manota 82-46 mu gihe Misiri yatsinze Centrafrique amanota 72-56.

Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 30, U Rwanda ruri gukina iri rushanwa ku nshuro ya gatandatu nyuma yo kuryitabira mu 2007, 2009, 2011, 2013 na 2017.

Nyuma y’iyo mikino yombi, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yagombaga guhura n’ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo (DRC). Ikipe y’Igihugu yatsinze iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amanota 25-14 mu gace ka mbere mu gihe aka kabiri karangiye hakirimo ikinyuranyo cy’amanota 11 (43-34).

Mu gace ka gatatu, Abanye-Congo bagabanyije ikinyuranyo cy’amanota barushwaga, hasigaramo atatu mu minota hafi itanu ya nyuma. Mu masegonda 120 ya nyuma, amakipe yombi yanganyaga 50-50, ariko abarimo Sangwe Armel batsinda amanota yakoze ikinyuranyo (57-55).

Umutoza w’u Rwanda, Dr Cheikh Sarr, yakoresheje amayeri yo kuruhutsa abarimo Kenneth Gasana na William Robeyns, abashyiramo mu minota ya nyuma y’agace ka kane ndetse byatanze umusaruro kuko Ikipe y’Igihugu yongeye gutsinda amanota menshi, umukino urangira harimo ikinyuranyo cya 14 (82-68).

Cheikh Sarr Announced As Rwanda's Basketball Coach – KT PRESS
Umutoza w’ikipe y’igihugu yakoresheje amayeri adasanzwe bituma yigarika ikipe y’abaturanyi.

William Robeyns ukiniye u Rwanda umukino wa mbere, yatsinze amanota 23 mu gihe Maxi Munanga Shamba wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatsinze 22.

Twibutse ko Ikipe y’Igihugu izasubira mu kibuga ihura na Angola ku wa Kane saa Kumi n’ebyiri mu gihe izasoreza kuri Cap-Vert ku wa Gatandatu.

Ni umukino warebwe na perezida wa Repubulika Paul Kagame, Minisitiri w’imikino Mme Mimosa ndetse na Bwana Mugwiza Desire uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaboko FERWABA
Abakinnyi b’ikipe ya DRC mbere y’uko umukino utangira
Leave A Reply

Your email address will not be published.