“…Imana ihana inkundamugayo mu buryo bwiza ikaziha imiterere nk’iy’ibigoryi…” Bimwe mu byabwiwe Umuhungu wa Museveni

7,694
Uganda: Museveni's son Muhoozi being manoeuvred into place

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu bitutsi umwanditsi Kakwenza Rukirabashaija yatute umwana wa Perezida Museveni bituma atabwa muri yombi.

Umwanditsi akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu w’Umunya-Uganda, Kakwenza Rukirabashaija, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda nyuma y’amasaha make anenze “umubyibuho” w’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni.

Saa saba z’ijoro ryo ku wa 27 Ukuboza 2021 ni bwo Rukirabashaija yanditse kuri Twitter agaragaza ko umubyibuho w’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda akaba n’umwana wa Perezida w’icyo gihugu, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, udakwiriye umuntu wakoze imyitozo ya gisirikare.

Ati “Muhoozi afite ibibero binini n’amabere, arabyibushye cyane. Ese ni gute umusirikare wagiye ku ikosi kandi akaba akora imyitozo buri munsi yagira umubiri nk’uw’uwirirwwa yicaye gusa? Imana ihana inkundamugayo mu buryo bwiza ikaziha imiterere nk’iy’ibigoryi.”

Nyuma y’isaha imwe n’iminoya 15, umwe mu bakoresha Twitter yabajije Rukirashaija niba ashaka gushotora Lt Muhoozi, amubwira ko hari byinshi yakoze mu buzima ndetse imiterere ye haba mu ntekerezo n’inyuma ku mubiri ibereye igisirikare.

Mu minota 16 Rukirabashaija yamusubije agira ati“[Lt Muhoozi] ntavuga nk’ufite ubwenge bukwiye kandi n’uko agaragara ntibijyanye [n’uwo ari we].

Undi umwe mu bakoresha Twitter yifashishije ifoto ya Lt Muhoozi yambaye impuzankano ya gisirikare asubiza Rushaija ko “atariye nka we”  Rushaija yaramusetse cyane amubwira ko Lt Muhoozi “atashobora kwifungira imishumi y’inketo”.

Mu magambo yakomeje kwandika kuri Twitter yageze aho avuga ko “biba imisoro bagakura nk’imvubu”. Yavugaga abategetsi ba Uganda.

Ahagana saa kumi n’imwe n’iminota 18 za mu gitondo ni bwo yanditse ko Perezida Museveni yatumye igihugu kigana ahabi.

Haciyeho amasaha make, ahagana saa yine z’ijoro ryo ku wa 28 Ukuboza 2021 abantu bitwaje inyundo n’imbunda bamuteye iwe aho atuye muri Kisaasi, mu nkengero z’Umurwa Mukuru, Kampala.

Mbere yo kumutwara, ku isaa yine n’iminota 20 z’iryo joro yanditse kuri Twitter agira ati “Natewe mu rugo rwanjye. Abagabo bitwaje imbunda bashaka kwinjira mu nzu yanjye ku ngufu.”

Imiryango n’abantu ku giti cyabo baharanira uburenganzira bwa muntu bateye utwatsi itabwa muri yombi rya Rukirabashaija, bavuga ko ari akarengane ndetse bagasaba ko ahita arekurwa.

Dr Kizza Besigye utavuga rumwe na Perezida Museveni yifashishije amagambo yavuzwe n’Umufaransa, Charles Maurice de Talleyrand, agira ati “Ntacyo bize nta n’icyo bibagiwe.”

Yafashe ifoto ya Rukirabashaija ayiherekeresha amagambo agira ati “Ihohoterwa n’ifungwa rya Kakwenza rigiye kuzura umujinya mwinshi.”

Umunyamategeko, Nicholas Opiyo, yatangaje ko abo abantu batambaye impuzankano kandi bitwaje intwaro bataye muri yombi Rukirabashaija binyuranyije n’amategeko akanahohoterwa, byizerwa ko baturutse mu Ishami rya Polisi ya Uganda rishinzwe kugenza ibyaha.

Ni mu gihe Mathias Mpuuga utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho yagaragaje ko hari n’abandi bantu bagiye batwarwa muri ubwo buryo bikarangira babuze burundu.

Ihuriro riharanira impinduka muri Demokarasi (FDC) ryasabye impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zose gushaka amakuru y’aho Rukirabanshaija yaba yajyanywe.

Si ubwa mbere uwo mwanditsi atabwa muri yombi kuko no muri Mata 2020 yamaze iminsi irindwi afunzwe kubera igitabo yise “The Greedy Barbarian” gikubiyemo inkuru ndende igaruka ku gihugu cyamunzwe na ruswa kikayoborwa n’abigwizaho imitungo.

Kakwenza Rukirabashaija yatsindiye igihembo cya Pen Pinter nk’umwanditsi mpuzamahanga wagaragaje ukuri nyako k’ubuzima abantu babamo.

Umwanditsi akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu w’Umunya-Uganda, Kakwenza Rukirabashaija, yatawe muri yombi.

PEN International — Uganda: drop all charges against Kakwenza…

Comments are closed.