Imbangukiragutabara enye zatwitswe i London mu gikekwa ko ari igitero cy’urwango ku Bayahudi

197

Imbangukiragutabara enye z’Abayahudi zitanga serivisi z’ubutabazi zatwitswe mu majyaruguru y’umurwa mukuru Londres w’Ubwongereza.

Polisi y’Ubwongereza ivuga ko ibi bitero bifatwa nk’icyaha cy’urwango rushingiye ku kwanga Abayahudi.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Keir Starmer yavuze ko ibi bitero “biteye ubwoba cyane” kandi ko “bibabaje cyane”, mu gihe Minisitiri w’ubuzima Wes Streeting yavuze ati: “Imana ishimwe ko bigaragara ko nta wakomeretse… Tugomba guhagurukira hamwe kurwanya urwango ku Bayahudi.”

Ishami rishinzwe kuzimya inkongi ry’i Londres ryahamagawe ku muhanda wa Highfield mu gace ka Golders Green, ahagana saa saba n’iminota 40 z’ijoro (01:40 am) ku isaha yo mu Bwongereza.

Abazimyamuriro batangaje ko imyiburungushure myinshi (cylinders) yari iri muri izo modoka yaturitse, bigatuma n’amadirishya y’inzu z’amacumbi ziri hafi aho ameneka.

Amashusho ya ‘camera’ z’umutekano (CCTV) agaragaza abantu batatu bakekwaho icyaha bagana ku mbangukiragutabara mbere yo kuzitwika.

Comments are closed.