Imbwa zo muri Koreya ya Ruguru ziri mu kaga nyuma y’aho prezida ategetse abazitunze kuzitanga zikaribwa

7,019
Kwibuka30
Kim Jong Un missing: Satellite images of boat moving in Wonsan ...

Kubera ikibazo k’inzara cyatewe na Covid-19, prezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un yategetse abaturage b’igihugu ke batunze imbwa kuzitanga bakazirya.

Ibinyamakuru byo mu gihugu cya Koreya ya Ruguru ku munsi w’ejo kuwa kane byanditse bitabariza imbwa zo muri icyo gihugu ko ziri mu kaga nyuma y’aho prezida KIM JONG UN atanze itegeko ko abatunze imbwa bose bagomba kuzitanga zikaribwa kubera ikibazo k’inzara ivuza ubuhuha muri gihugu, inzara bivugwa ko yatewe n’icyorezo cya Coronavirus muri Koreya ya Ruguru.

Ikinyamakuru kitwa CHOSUN Ilbo cyo muri icyo gihugu cyakoze ubushakashatsi kivuga ko kuri ubu imbwa ziri mu kaga gakomeye cyane kuko nyuma y’iryo tegeko abaturage ubu ngubu bitabiriye kurya imbwa ku bwinshi.

Iki kinyamakuru kivuga ko iki cyemezo gishobora kuba kigamije guhosha uburakari bw’abaturage kubera ubukungu bw’igihugu bwikubise hasi. Amakuru avuga ko abayobozi bose bagaragaje ingo zifite imbwa batunze bategekwa kuzitanga ngo ziribwe cyangwa bazamburwe ku ngufu ku itegeko ryashyizweho n’umukuru w’igihugu.

Amatungo y’imbwa yamaze gukusanyirizwa hamwe, amwe ajyanwa mu nzu zigenewe inyamaswa ndetse izindi zikagurishwa muri za resitora zimenyereweho gucuruza inyama z’imbwa. Ikinyamakuru Daily Mail kivuga ko Koreya ya Ruguru ifite amaguriro azwiho gutunganya inyama z’imbwa ku buryo budasanzwe zigakundwa n’abaturage.

Muri iki gihugu, abantu basanzwe borora ingurube n’andi matungo asanzwe, ariko abayobozi bo mu rwego rwo hejuru ndetse n’abatunzi bo ngo usanga batunze imbwa cyane kuva mu myaka ya za 90 nk’ikimenyetso cyo kuba uri umukire cyangwa umuntu ukomeye.

Kwibuka30

Ikibazo cy’ibihingwa byangiritse muri covid-19 giteye gite?

Raporo iherutse gutangazwa n’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko abagera kuri mirongo itandatu ku ijana (60%) by’Abanyakoreya ya Ruguru bafite ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ibiribwa.

Mu byumweru bishize, imvura nyinshi n’umwuzure byangije ibiribwa muri iki gihugu, byiyongera ku ngaruka zo kuba cyaragiye gikomanyirizwa ndetse kigahabwa ibihano bishingiye ku bukungu mpuzamahanga, biturutse ku gukora no kugerageza intwaro za kirimbuzi.

Umuryango utabara imbabare Croix-Rouge muri Koreya ya Ruguru ni wo muryango wonyine ushobora kugera mu ntara zose icyenda, kandi abakorerabushake barenga 43.000 bagiye bakorana n’itsinda ry’ubuzima mu bikorwa byo gukumira COVID-19; ndetse no gufasha imirimo ijyanye no kugoboka abibasiwe n’umwuzure, nk’uko Antony Balmain wo muri Croix-Rouge yabibwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters.

Balmain yagize ati: “Inzu amagana zarangiritse kandi ahantu hanini hari hahinze umuceri hangijwe n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi.

Mu kwezi gushize nibwo Perezida Kim Jong Un yatanze itegeko risa n’impuruza, asaba abaturage kwitwararika no kurushaho kwirinda iki cyorezo cya Coronavirus nyuma y’uko kigaragaye mu baturage benshi ariko imibare bikaba bitoroshye kuyibona bitewe n’uko bigoye kubona amakuru avugwa muri iki gihugu.

Amakuru yaho akenshi akunda gutangazwa na Korea y’Epfo byahoze ari igihugu kimwe.

Amakuru avuga ko Coronavirus yagaragaye bwa mbere mu gace kitwa Kaesong gahana imbibi na Korea y’Amajyepfo aho umugabo bivugwa ko yatorotse Leta ya Pyongyang agahungira muri Koreya y’Epfo muri 2017, ari we wagarutse mu mezi ashize afite ibimenyetso by’iyi ndwara bituma aka gace gashyirwa mu kato ariko bisa n’aho byari byakererewe kuko no mu tundi duce tw’igihugu yari yarangije gukwira.

Leave A Reply

Your email address will not be published.