Rubavu: Abantu 5 baraye bahitanywe n’impanuka ikomeye y’ikamyo

10,965

Abantu bagera kuri batanu nibo bimaze kumenyekana ko bahitanywe n’impanuka yaraye ibaye mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Nyakiriba.

Iyo mpanuka yabaye mu masaha ya saa munani na 40 z’igicamunsi yatewe n’ikamyo yacitse feri ubwo yaturukaga mu Karere ka  Musanze ikagonga imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki yavaga mu Mujyi wa Gisenyi yerekeza i Musanze bicakiraniye  muri Nyakiriba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba  CIP Bonaventure Karekezi, yabwiye itangazamakuru ko iyo mpanuka yatewe n’ikamyo yacitse feri, ati: “Ikamyo yacitse feri bituma umushoferi ava mu murongo we agonga imodoka yaturukaga mu kindi kerekezo.”

Ino kamyo yabuze feri, maze igonga indi yerekezaga mu kindi cyerekezo

Karekezi yavuze ko batatu mu bapfuye bari mu modoka nto mu gihe babiri bandi bari muri iyo kamyo yacitse feri. Imibiri y’abaguye mu mpanuka yahise ijyanwa mu Bitaro bya Gisenyi biherereye mu Mujyi wa Gisenyi.

CIP Karekezi yihanganishije imiryango y’ababuze ababo, asaba abashoferi kurushaho kwitwararika no kwitabira gusuzumisha ibinyabiziga mbere yo gufata ingendo. Igihe bidakozwe ni uguhyira mu kaga ubuzima bwabo n’ubw’abandi bagenzi.

Yongeye kwibusa abayobozi b’ibinyabiziga kubahiriza umuvuduko ntarengwa washyiriweho kwirinda impanuka za hato na hato.

Leave A Reply

Your email address will not be published.