Imikino isigaye yo gushaka itike ya CAN izakinwa nta mufana uri mu kibuga

5,917
Coupe d'Afrique des nations : pour que la fête reste un plaisir | Ville de  Blois

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yamenyesheje amashyirahamwe yose ayigize ko imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021, izaba mu Ugushyingo, yose izaba mu muhezo, nta bafana.

Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yabaye ku wa 4 Ugushyingo, yitabiriwe n’abagera kuri 60 bashinzwe umutekano ku bibuga mu mashyirahamwe y’umupira w’amaguru n’abandi bafite izi nshingano muri CAF.

Muri Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, FERWAFA yari ihagarariwe na Nzeyimana Félix ushinzwe amarushanwa ndetse akaba ashinzwe umutekano ku bibuga.

Mu myanzuro yafashwe harimo ko “Hategurwa imikino izaba mu muhezo, nta bafana.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe umutekano wo ku bibuga muri CAF, Dr Christian Emeruwa, yavuze ko “Intego igamijwe ni ukugira ngo ibintu byose bikorwe kimwe muri Afurika, twizere ko imikino yabaye mu mutekano kandi ahantu hatuje. Ni byiza kurinda abakinnyi n’abasifuzi mbere, mu gihe cy’umukino na nyuma yawo.”

Muri iyi mikino y’umunsi wa gatatu n’uwa kane y’amatsinda, izaba hagati ya tariki ya 9 n’iya 17 Ugushyingo, u Rwanda ruzabanza kwakirwa na Cap-Vert mu mukino uzabera i Praie ku wa 12 Ugushyingo. Uwo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali nyuma y’iminsi itanu.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ni iya nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma y’uko yatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun 1-0, mu mikino ibiri ibanza yabaye mu Ugushyingo 2019.

Cap-Vert ifite amanota abiri inyuma ya Mozambique na Cameroun zifite ane.

(Src:Igihe)

Comments are closed.