Nyagatare: Abarimu bararira ayo kwarika nyuma y’aho ibigo bigishagaho bihagaze gukora

6,095
Kwibuka30
Igice cy

Abarimu bigishaga mu bigo by’amashuri byafunze imiryango mu Karere ka Nyagatare, baratangaza ko bari mu gihirahiro kuko batigeze bamenyeshwa ko akazi kahagaze burundu, ndetse bakaba bataranishyuwe ibirarane baberewemo.

Umwarimu utarashatse ko amazina ye atangazwa wigishaga mu ishuri ryigenga ‘Hillside Matimba’, avuga ko basubikiwe amasezerano y’akazi muri Mata 2020. Avuga ko kuva ubwo batongeye kuvugana n’umukoresha kugeza amashuri yongeye gufungura.

Avuga ko bari bizeye ko bazasubira mu kazi kuko batigeze basesa amasezerano burundu, ariko ngo umunsi w’itangira ugeze bageze ku ishuri basanga harafunze.

Ati “Duheruka badusubikira amasezerano na bwo ababonye ayo mabaruwa ni bake kuko yanyuzwaga kuri WattsApp, utayikoresha nta baruwa yahawe. Kubera ko ntacyo twongeye kuvugana n’umukoresha twaje tuzi ko dusubiye mu kazi amasezerano agasubukurwa kuko atigeze ahagarikwa burundu, tuhageze dukubitwa n’inkuba, inzugi zinjira imbere zose zirafunze”.

Uyu mwarimu avuga ko batazi icyo bagomba gukora kuko ngo bamaze no kumenya ko igice cy’ishuri kimwe cyamaze kugurishwa muri cyamunara.

Agira ati “Iyo batubwira nibura tukishakira ahandi akazi, ubu imiryango yacu ibayeho nabi, amezi umunani udakora ku mafaranga, twifuzaga ko umukoresha yatwishyura ibirarane byacu akaduha n’imperekeza kuko ubu bigaragara ko twirukanywe binyuranyije n’amategeko”.

Hillside Matimba yakoreshaga abakozi 42, mbere y’ukwezi kwa Werurwe uyu mwaka aba bakozi bose bishyuzaga umukoresha miliyoni zisaga 16 ndetse ngo akaba yari yaremereye ubugenzuzi bw’umurimo mu Karere ka Nyagatare kwishyura aya mafaranga ariko n’ubu ntacyo barabona.

Kwibuka30

Muri iki gihe amashuri yari afunze, igice cy’amashuri abanza cya Hillside Matimba cyatejwe icyamunara kugira ngo hishyurwe umwenda wa banki nyir’ikigo yari ayibereyemo.

Ikindi gice cy’ahigira amashuri yisumbuye ubu ni ho Akarere ka Nyagatare kifashisha ku bantu bashyirwa mu kato ku ndwara ya COVID-19.

Umunyamabanga mukuru wa sendika y’abarimu bakora mu bigo by’amashuri yigenga n’abakozi babikoramo Abdon Faustin Nkotanyi, arasaba abafite ibigo by’amashuri byahagaze kubera impamvu zitandukanye kuganira n’abakozi kuko guceceka bishobora gutuma bikururira ibihano.

Abarimu ba Hillside Matimba ntibamenyeshejwe ko akazi kahagaze burundu ngo bajye gushakira ahandi

Agira ati “Amategeko agomba kubahirizwa kuko niba yafunze ikigo agomba gusezerera abakozi ntaceceka, guceceka ntibikemura ikibazo. Umenyekanisha ko ikigo wagifunze, wasubika amasezera y’abakozi, wakigurisha ukishyura, ntabindi. Nk’ikibazo cya Hillside bivuze ko abakozi birukanywe binyuranyije n’amategeko aho rero ugomba kumuha integuza, imperekeza n’ibirarane”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko uretse Hillside Matimba yafunze imiryango hari ibindi bigo bitatu byahagaritswe gukora kubera kutubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19, ndetse ngo igenzura rikaba rikomeje ku buryo hashobora guhagarikwa umubare urenze uyu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Murekatete Juliet, avuga ko abanyeshuri bigaga mu bigo byahagaritswe boherejwe mu bindi byegeranye, byaba ibyigenga cyangwa ibya Leta.

Kigali Today dukesha iyi nkuru yagerageje guhamagara Gashumba Thadée nyir’ishuri Hillside Matimba, ariko ntiyitaba telefoni ye igendanwa, ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyabusubiza.

Twagerageje kandi kuvugisha umukobwa we, Gashumba Hanriette akaba ari na we wari ushinzwe abakozi muri Hillside Matimba, na we ntiyitaba telefone.

Leave A Reply

Your email address will not be published.