Imikino yombi izahuza Rayon Sports na Al Hilal Benghazi yimuriwe i Kigali

4,015

Nyuma y’ubwimvikane ku mpande zombi, byemejwe ko imikino yombi izahuza ikipe ya Rayon Sport na Al Hilal Benghazi izabera i Kigali mu Rwanda.

Nyuma y’umwiherero wabaye kuri uyu wa gatatu taliki ya 13 Nzeli 2023 hagati y’ubuyobozi bw’amakipe yombi, bimaze kwemezwa ko imikino izahuza amakipe ya Rayon Sports na Al Hilal Benghazi yombi izabera i Kigali mu Rwanda.

Twibutse ko umukino ubanza uhuza aya makipe yombi wari uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nzeri 2023 muri Libya, ariko wasubitswe bitewe n’uko iki gihugu cyibasiwe n’ibiza bimaze guhitana abarenga 6,000 kandi imibare iracyiyongera.

Federa ya siyo y’umupira w’amaguru muri Libiya n’abayobozi ba Al Hilal, n’aba Rayon Sports bagiye kwiga ku mataliki, bamenyeshe CAF.

Abayobozi b’impande zombi bari kuganira ku kibazo cy’igihe n’aho umukino uzabera

Comments are closed.