Imirwano ikaze hagati ya M23 na FARDC n’abambari bayo iri kototera umujyi wa Goma
Imirwano irakomeje mu nkengero z’imisozi ikikije umujyi wa Sake muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu bilometero bitagera kuri 30 ngo ugere mu mujyi wa Goma.
Abaturage batuye mu mujyi wa Sake babwiye Kigali Today dukedsha iyi nkuru ko batashoboye gusinzira, kubera ibibombe birimo kuraswa n’impande zihanganye.
Abarwanyi ba M23 begereye umujyi wa Sake nyuma yo gufata no gufunga byuzuye agace ka Minova kerekeza muri Kivu y’Amajyepfo, imirwano igaruka mu majyaruguru yegera umujyi wa Sake wari umaze igihe ufite agahenge.
Ibibombe byinshi birimo kugwa mu misozi ya Kimoka ikikije Sake, mu gihe abarwanyi ba M23 bavuye muri Masisi abandi bakava muri pariki y’Ibirunga bya Nyiragongo, barimo kurwana n’ingabo za Leta (FARDC) ziri mu mujyi wa Sake, abandi bari i Mubambiro wekereza mu mujyi wa Goma.
Ni imirwamo ikomeje gushyira umujyi wa Goma mu kaga, mu gihe umujyi wa Sake wafatwa na M23 abari mu mujyi wa Goma baba basigaranye inzira eshatu zo kuwuvamo harimo guhungira mu Rwanda, guhunga banyuze mu mazi y’ikiyaga cya Kivu no gukoresha ikibuga cy’indege cya Goma nubwo bitaba byizewe.
Abarwanyi ba M23 bamaze iminsi bazenguruka umujyi wa Goma, ndetse imirwano ikomeye imaze iminsi ibera muri Teritwari ya Nyiragongo mu kirunga cya Nyiragongo mu dusuzi dukikije Bibumba, Amabere y’Inkumi, Kanyamahoro na Kirimanyoka.
Nubwo abarwanyi ba M23 batashoboye kwinjira Kibati, ngo birukane ingabo za FARDC zihari bakomereje imirwano ibumoso bw’ikirunga cya Nyiragongo, aho imirwano ikomeye yerekeza mu mujyi wa Sake, ukoje kugotwa bigashyira mu kaga umujyi wa Goma.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mutarama 2025, amabombe menshi yumvikanye mu bice bya Kamuronza muri Teritwari ya Masisi yegereye Sake, aho ingabo za FARDC zishaka kwirukana abarwanyi ba M23 bazengurutse Sake bavuye Masisi abandi muri Pariki y’Ibirunga, berekeza i Shove na Bukarara.
Uretse gufata umujyi wa Sake, abarwanyi ba M23 bamaze kwinjira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Teritwari ya Kalehe mu duce nka Lumbishi, ahakungahaye mu mabuye y’agaciro.
M23 ikomeje kwambura ibice bitandukanye ingabo za FARDC, mu gihe Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi, yatangaje ko adashobora gushyikirana n’izi nyeshyamba, ibintu afata ko byaba ari ukurenga umurongo utukura, mu gihe bamwe mu baturage n’abasirikare batangiye kumusaba kuganira na zo, mu kwirinda gukomeza kumena amaraso no gushyira abaturage mu kaga.
Comments are closed.