Imitungo ifite agaciro kari hafi ya miliyoni hafi 18 ya Dr Damien HABUMUREMYI igiye gutezwa cyamunara

4,611
Kwibuka30
Rwanda: Pierre-Damien Habumuremyi wari minisitiri w'intebe yahakanye ibyo  aregwa - BBC News Gahuza
Imitungo ya Bwana Dr Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari ministre w’intebe igiye gutezwa cyamunara kugira ngo hishyurwe imyenda y’abandi arimo.

Ibintu bikomeje kutagenda neza kuri Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, aho amasambu ye atatu yashyizwe muri cyamunara kugira ngo hishyurwe amadeni agera muri miliyoni hafi 25 Frw.

Ni icyemezo cyafashwe ari muri gereza, kuko mu Ugushyingo 2020 yakatiwe gufungwa imyaka itatu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, anacibwa ihazabu ya miliyoni 892 n’ibihumbi 200 Frw, ibyaha bifitanye isano na Christian University of Rwanda yashinze.

Mu gihe aheruka gutangira kuburana mu bujurire, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kumuhamya n’icyaha cy’ubuhemu, mu gihe yari yakigizweho umwere n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

Nubwo ibyo bitarava mu nzira, magingo aya imitungo ye itatu igizwe n’amasambu abarizwa mu murenge wa Masaka mu Mujyi wa Kigali iri muri cyamunara.

Umwe mu mitungo igaragara ku rubuga rwa Leta rukorerwaho cyamunara ni isambu iherereye mu Karere ka Kicukiro mu Umurenge wa Masaka, aho igiciro fatizo cyayo cyagizwe 15,838,000 Frw.

Ku yindi mirima ibiri nta n’umwe wahawe agaciro karengeje miliyoni 5 Frw.

Kwibuka30

Taarifa dukesha iyi nkuru yamenye ko byose bigamije kwishyura amafaranga Dr. Habumuremyi yahawe n’uwitwa Musoni Evariste, atamwishyuye aza kwitabaza Urukiko rw’ubucuruzi none urubanza rwabaye itegeko.

Urukiko rwamutegetse kwishyura miliyoni 24.7 Frw, ariko bitewe n’uko byageze mu kwishyura binyuze muri cyamunara, Habumuremyi azishyuzwa amafaranga ashobora kugera muri miliyoni 26 Frw ubariyemo amatangazo atangwa mu kumenyekanisha cyamunara n’ibihembo by’umuhesha w’inkiko.

Ku rubuga rwa Leta bigaragara ko guhatanira kugura iriya mitungo muri cyamunara ya mbere byagombaga gusozwa kuri uyu wa Mbere saa tanu.

Amakuru yemeza ko hategerejwe kureba ko ikoranabuhanga “rigaragaza niba hari abahataniye kugura uwo mutungo.”

Ubusanzwe iyo kuri cyamunara ya mbere hatabonetse byibuze 75% by’agaciro k’uwo mutungo ntabwo ugurishwa, hagategerezwa inshuro ya kabiri. Iyo bigeze ku nshuro ya gatatu, utanze igiciro kiri hejuru nicyo gifatwa.

Dr Habumuremyi yatawe muri yombi ku wa ku wa 3 Nyakanga 2020, aregwa ko hari sheki zifite agaciro ka miliyoni zirenga 170 Frw yatanze mu mazina ya kaminuza n’izindi ziri mu mazina bwite, ariko zitazigamiye.

Urubanza rwe mu bujurire ruzasomwa ku wa 29 Nzeri 2021.

Uretse kuba Minisitiri w’Intebe, Dr. Habumuremyi yanabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba (EALA), avamo aba Minisitiri w’Uburezi.

Comments are closed.