Impanuka zo mu muhanda hirya no hino mu gihugu zahitanye abantu 5 musaha asoza-2020

6,862
Kwibuka30

Polisi y’u Rwanda ivuga ko umubare w’abishwe n’impanuka mu ijoro rya nyuma ry’umwaka wa 2020 bagera kuri 5 hirya no hino mu gihugu.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera avuga ko abishwe n’impanuka zibera mu muhanda nibura mu masaha 24 (Tariki 31/12/2020 – 01/01/2021) ashize bagera kuri 5.

Habaye impanuka 4 zikomeye zaguyemo bariya bantu 5.

Impanuka yabereye mu Karere ka Gakenke, imodoka yagonze umuntu wari ku igare ahita apfa.

Kwibuka30

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko mu Karere ka Nyabihu imodoka yagonze umunyamaguru ahita apfa.

Mu Karere ka Ngoma, umuntu utwaye moto ahetse umugenzi, yarenze umuhanda uwo atwaye yikubita hasi ahita apfa, naho mu Karere ka Karongi igare ryagonze umuntu ugenda ku maguru ahita apfa.

CP John Bosco Kabera avuga ko ubutumwa ku bakoresha imihanda n’abatwara ibinyabiziga ari “ukubahiriza amategeko y’umuhanda kuko birinda impanuka bigatuma BAGERAYO AMAHORO”.

Polisi ntiratangaza raporo y’abahitanywe n’impanuka mu mwaka ushize wa 2020, ariko mu myaka yabanje ibiri impanuka zo mu muhanda zahitanye abasaga 1500.

Muri 2019 abantu baguye mu mpanuka bagera kuri 973 mu gihe abo zahitanye muri 2018 bagera kuri 597.

Volstroff | Faits divers. Sortie de route : un trentenaire décède, trois  personnes blessées
Leave A Reply

Your email address will not be published.