Kamonyi: Ibitare bihuza Imana n’abayizera bya Mashyiga bigiye kuba ahantu nyaburanga

14,782
Kwibuka30

Intara ya amajyepfo, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko bugiye gutunganya Ibitare bya Mashyiga kugira ngo habe ahantu nyaburanga hashobora kubyazwa umusaruro, hagasurwa hakinjiza amafaranga.

Mashyiga ni ibitare biherereye mu Mudugudu wa Kokobe, Akagari ka Bitare mu Murenge wa Karama mu Karere ka Kamonyi.

Ni Ibitare bigerekeranye wagira ngo ni amashyjga ateretseho inkono.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi w’agateganyo Turizere Thadée avuga ko bakoze inyigo basanga aka gace nyaburanga gashingiye ku bukerarugendo kagomba kubyazwa umusaruro, kubera ko abahagenda ari abantu benshi.

Yagize ati ”Twatangjye kuvugana n’abashoramari, twifuza ko bahatunganya bakahubaka inzu z’ubucuruzi abagenzi bazajya bafatiramo amafunguro.”

Tuyizere asobanura ko n’umuhanda uganayo utameze neza kuko mbere yo kuhagera abagenzi bakoresha inzira z’abanyamaguru.

Ishimwe Gaudence na bagenzi be bazinduwe no kuhasengera, avuga ko nta makuru bari bafite ko bahafunze. Yagize ati: ”Nari ngarutse gushima Imana ku byo yankoreye, ubushize nahaje mfite ibyifuzo byose byarasubijwe.

Kwibuka30

Ishimwe avuga ko atarenga ku mabwiriza Leta yashyizeho yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, gusa avuga ko bimubabaje kubera ko asubiye mu rugo adahiguye umuhigo.

Abatwara abagenzi kuri moto baje kuhasengera, bavuga ko bahaboneraga inyungu y’amafaranga, ariko bahagera bakabanza gusenga Imana umwanya muto  bagataha basubijwe.

Bakavuga ko hashyizwe ibikorwa remezo harushaho kuba heza.

Aha mu bitare bya Mashyiga kandi ni naho hari ibimenyetso by’igisoro cy’Umwami Ruganzu wa 2 Ndoli mu mwaka wa 1510-1543. Ni naho hatwikiwe abagore 2 b’Umwami Yuhi wa 3 Mazimpaka.

Ubuyobozi bw’Akarere kandi buvuga ko mu nyigo bufite buteganya gutunganya n’Ibitare bya Mpushi biherereye mu Murenge wa Nyarubaka.

Usibye abahakorera ingendo zishingiye ku iyobokamana, abakora ubukwe n’abahanzi b’indirimbo zitandukanye bakunze kuhasohorera amashusho.

Leave A Reply

Your email address will not be published.