Impunzi zose ziri mu nkambi ya Gihembe zigiye kwimurirwa mu ya Mahama
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi iratangaza ko bitarenze Ukuboza uyu mwaka, impunzi ziba mu nkambi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi zizaba zamaze kwimurirwa mu nkambi ya Mahama i Kirehe.
Abaturiye iyi nkambi bavuga ko bibaza uko bizagenda ku bikorwa by’iterambere bari bamaze kugeraho mu myaka isaga 20 bahamaze.
Ibikorwa by’ubucuruzi, serivise z’ubuzima, ibikorwa remezo by’amazi n’uburezi ni bimwe usanga mu nkambi y’impunzi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi.
Impunzi ziri muri Iyi nkambi zishimira ibikorwa na serivise bagejejwe mu gihe cyose bamaze muri iyi nkambi.
Nyuma yo gutangarizwa ko bazimurirwa mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe, bavuga ko bibaza uko bizagenda ku bikorwa na Serivise bari bamaze kugeraho.
Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri kigisha imyuga itandakanye cyigwamo n’abana b’abakobwa bo muri iyi nkambi batewe inda, Soeur Odette Uwamariya avuga ko kuba bamwe mu bo bigisha bagiye kwimurwa bakajyanwa i Mahama, bizabasigira icyuho kandi n’ubumenyi bari bamaze kuhakura busubire inyuma.
Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi ivuga ko biteganijwe ko bitarenze ukwezi kwa 12 uyu mwaka, izi mpunzi za Gihembe zose zizaba zamaze kwimurirwa mu nkambi ya Mahama, ndetse hari izamaze kugerayo.
Umuyobozi w’inkambi ya Gihembe, Murebwayire Goreth we avuga ko kwimura izi mpunzi, byatewe n’uko aho iherereye ari mu manegeka.
Ahumuriza izi mpunzi kuko aho zirimo kwimurirwa i Kirehe, zizasangayo iyi mishinga y’abaterankunga n’ibi bikorwaremezo.
Mu 1997 nibwo izi mpunzi z’Abanyekongo zageze mu nkambi ya Gihembe, kuri ubu impunzi 2392 zamaze kugera mu nkambi ya Mahama, izindi 9922 nizo zisigaye mu nkambi ya Gihembe, nazo zikaba zigiye kugenda zimurwa mu byiciro.
(RBA)
Comments are closed.