Umurundikazi Francine yanditse amateka akomeye muri siporo yo kwiruka

24,848
Kwibuka30
Francine Niyonsaba runs Olympic time after testosterone rule forced switch
Umurundikazi witwa Francine NIYONSABA ukora siporo yo gusiganwa ku maguru (Athletism) yanditse amateka akomeye ku isi mu kwiruka metero ibihumbi 2000 mu irushanwa rya Boris Hanzekovic Memorial akoresheje iminota 5 n’amasegonda 21 gusa.

Umukobwa ufite ubwenegihugu bw’Uburundi uzwi ku izina rya Francine NIYONSABA yaraye yanditse anadi mateka akomeye mu mukino wo kwiruka aho yirukanse ibirometero ibihumbi bibiri mu gihe cy’iminota 5 n’amasegonda 21 gusa, umuhigo utari bwagerweho n’undi uwo ariwe wese. Francine NIYONSABA yabikoreye mu irushanwa rya Boris Henzekovic memorial ryaberaga mu gihugu cya Croatia rigategurwa n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku maguru uzwi nka Athletism.

Aka gahigo kari gafitwe na Genzebe Dibaba wo muri Ehiopia, yakoresheje iminota 5 n’amasegonda 23, guhera 2017 ni we wari uri imbere mu birukanka metero 2000.

Kwibuka30
Genzebe Dibaba sets African 1500m record of 3:54.11 in Barcelona | REPORT |  World Athletics
Didaba wo mu gihugu cya Etiyopiya niwe wari ufite kano gahigo

Nyuma yo kwegukana kano gahigo, Francine yashimwe n’abantu benshi ndetse na prezida w’Uburundi abinyujije kuri twitter, yavuze ko ashimiye cyane uwo mwali kuba yazamuye ibendera ry’Uburundi mu mahanga, mu butumwa bwe yagize ati:”Ku izina ry’Abarundi no ku izina ryanjye ndakeje umwigeme Francine Niyonsaba kw’iteka ridasanzwe amaze iminsi atera u Burundi. Imana ibandanye imuhezagira agume atera imbere nk’umuzinga”

Boris Hanzekovic Memorial ni irushanwa rikomeye ritegurwa n’ishyirahamwe ryo gusiganwa ku maguru ku rwego rw’isi, rikaba ribera mu gihugu cya Croatia. Ryatangiye mu mwaka w’i 1951 mu kwibuka Boris Hanzekovic wamamaye mu gusiganwa ku maguru.

Athletics news - Burundi's Francine Niyonsaba becomes first runner with DSD  to break world record in Zagreb - Eurosport
Leave A Reply

Your email address will not be published.