Imyaka 15 irashize Lucky Dube yitabye Imana, dore amwe mu mateka ye.

9,443

Imyaka ibaye 15 umuhanzi Lucky Philipe Dube wamamaye nka Lucky Dube yitabye imana. Nyuma yaho Ku mugoroba wo ku ya 18 Ukwakira 2007 yiciwe mu mujyi wa Johannesburg mu nkengero za Rosettenville.

Lucky Dube yavutse ku ya 3 Kanama 1964 muri Ermelo, ahahoze hitwa Transvaal y’Iburasirazuba, ubu hitwa Mpumalanga, ababyeyi be batandukanye mbere yuko avuka aza kurerwa na nyina gusa.

Yamwise Lucky (Amahirwe) kubera ko yabonaga ko kuvuka kwe ari amahirwe nyuma yuko gutwita byari byaranze, Lucky Dube hamwe na barumuna be bombi, Thandi na Mandla bamaranye igihe kinini cy’ubwana bwabo na nyirakuru Sarah, mu gihe nyina yari yaragiye mu kazi.

Lucky Dube akaba afatwa nk’umwe mu bahanzi b’ibihe byose mu njyana ya Reggae ndetse no mu muziki w’Afurika muri rusange.

Yanditse alubumu 22 mu ndimi z’Icyongereza, Ikizulu ndetse no mu rurimi rwa Afrikaans mu gihe cy’imyaka 25.

Akiri umwana Lucky Dube yakoraga mu busitani ariko amaze gukura, abona ko atinjiza amafaranga ahagije yo gutunga umuryango we, atangira kwiga. Agezeyo, we n’inshuti ze binjiye muri kolari, ashinga itsinda rye rya mbere ry’umuziki ryitwa The Skyway Band.

Igihe yari ku ishuri yaje kumenya ibijyanye na Rastafari. Ku myaka 18 Lucky Dube yinjiye mu itsinda rya mubyara we, The Love Brothers, bacurangaga umuziki wa Zulu pop uzwi ku izina rya Mbaqanga. muri icyo gihe ni bwo yatangiye kwiga icyongereza.

Akaba yarafatiraga urugero kuri Jimmy Cliff na Peter Tosh, kubera ko baririmbaga ubutumwa bw’imibereho na politiki bujyanye na reggae yo muri Jamaica.

Yahisemo kugerageza ubwoko bushya bwa muzika maze mu 1984, asohora alubumu nto yise Rastas Never Die. Kubera ko yari ashishikajwe no guhashya ibikorwa byo kurwanya ivanguramoko, ubutegetsi bwa Apartheid bwahagaritse iyo alubumu mu 1985.

Ariko ntiyacitse intege akomeza gukora ibitaramo by’imbonankubone, mu 1985 yanditse alubumu ya kabiri ,Tekereza ku Bana (Think About The Children ). Yagurishijwe cyane ituma Lucky Dube aba umuhanzi uzwi cyane mu njyana ya Reggae muri Afurika y’Epfo, ndetse agenda yigarurira imitima ya benshi no hanze y’igihugu.

Ibihembo yahawe

Lucky Dube yakomeje gusohora alubumu zatsindiye ibihembo bitandukanye. Mu 1989 yatsindiye ibihembo bine bya OKTV abikesha Alubumu ya Prisoner, umwaka wakurikiyeho yatsindiye ikindi gihembo kubera Alubumu ya Captured Live ndetse n’ibindi bibiri kubera alubumu ya House of Exile, umwaka ukurikira. Alubumu ye yo mu 1993, Victims, yagurishije kopi zirenga miliyoni imwe ku Isi. Mu 1995, yasohoye alubumu ya Trinity.

Mu 1996, yasohoye indi alubumu yise “Serious Reggae Business”, bituma atorwa nk’umuhanzi wagurishije kurusha abandi muri Afurika. mu bihembo bya “World Music Awards” ndetse aba “Umuhanzi mpuzamahanga w’umwaka” muri “Ghana Music Awards”.

Usibye gukora umuziki Lucky Dube yakinnye filimi, agaragara muri filime nka Voice in the Dark, Getting Lucky, and Lucky Strikes Back.

Lucky Dube yasuye u Rwanda

Lucky Dube yagiye agaragaza gukunda no guha agaciro ikiremwamuntu cyane, bitari ibyo mu ndirimbo gusa ahubwo no mu buzima bwe busanzwe, kuko yababazwaga n’akarengane abantu bamwe bagirira abandi.

Ubwo yasuraga u Rwanda, akigerera ku rwibutso rushyinguyemo imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, yasohotse atabasha kuvugana n’itangazamakuru kubera ikiniga cyinshi ahubwo yahise asuka amarira, kwihangana biramunanira kubera uburyo yabonye inzirakarengane zishwe.

Lucky Dube yakoreye ibitaramo bitandukanye mu gihugu cy’u Rwanda birimo igitaramo cya FESPAD ndetse n’ibindi yakoraga mu buryo bw’umwimerere, akaba ari we muhanzi wa mbere wabashije kuzuza stade Amahoro.

Lucky Dube yavugaga ko yemera Imana imwe gusa, ku bamuzi neza ntiyanywaga itabi ndetse n’ibindi bisindisha bitewe n’uko ngo yashakaga guha urugero rwiza abana be ndetse n’urubyiruko muri rusange. Yubaha imyemerere ndetse n’umuco bya buri muntu.

Yakundaga kugira ati: “Niba ndi umu rasta, nkumva ko kugira imisatsi itendera (Dreadlocks), kunywa urumogi cyangwa gusinda, mu by’ukuri ntabwo naba ndi umu rasta. Ndi umu rasta niba mfite imyemerere ikwiriye, mbega uwo nkwiriye kuba we utunganye”.

Urupfu rwe

Ku ya 18 Ukwakira 2007 Lucky Dube yiciwe n’abajura bitwaje imbunda i Rosettenville, mu nkengero z’umujyi wa Johannesburg, nyuma yo gusiga abana be babiri kwa nyirarume.

Lucky Dube yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Chrysler 300C, Raporo za polisi zerekana ko yarashwe n’abajura b’imodoka batamumenye bacyekaga ko ari umukire w’Umunyanijeriya. Abagabo batanu batawe muri yombi bakekwaho ubwo bwicanyi, abo bagabo baraburanishijwe bahamwa n’icyaha ku ya 31 Werurwe 2009. Aba bagabo bakatiwe igifungo cya burundu.

Lucky Dube yasize indirimbo nyinshi zakunzwe harimo House of Exile, Remember Me, Back to My Roots, Different Colours, Respect, Think About the Children, Prisoner, It’s Not Easy, Victims, Together As One, I’ve Got You Babe, The Way It Is, Feel Irie, Reggae Strong n’izindi.

(Src:Imvahonshya)

Comments are closed.