Perezida Kagame yagabiye inka abarimo Brig Gen Rwivanga na Andrew Mwenda

9,857
Kwibuka30

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere yagabiye inka abarimo Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga n’umunyamakuru wo muri Uganda, Andrew Mwenda.

Byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere mu rwuri rwa Perezida Kagame ruherereye mu karere ka Bugesera, mu ruzinduko bwite umuhungu wa Perezida wa Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba amazemo iminsi mu Rwanda.

Kuri uyu wa mbere ku gicamunsi nibwo Muhoozi n’itsinda rimuherekeje basuye urwuri rwa Perezida Kagame ruherereye i Kibugabuga mu Bugesera.

Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame agaragara mu rwuri ari kumwe na Gen Muhoozi, Andrew Mwenda n’abandi.

Muri ayo mashusho, hari aho Mwenda agira ati “Alex twara izawe, Barnabus na we atware ize, ubwo izisigara ni izanjye.”.

Perezida Kagame yahise avuga ko Mwenda atwara inka imwe, indi isigaye igahabwa Brig Gen Rwivanga, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda.

Ati “Hasigaye ebyiri, imwe ni iyawe (Mwenda), indi ni iya Rwivanga.”

Kwibuka30

Mwenda yahise avuga ko agiye kujya yirahira ‘Afande Kagame’. Ati “Guhera ubu nzajya nirahira ngo Afande Paul yampaye inka.

Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye ni uko Perezida Kagame yamurikiye abo bashyitsi ubushyo bw’inka ze ziri mu mitwe itatu irimo uwitwa Abadaheranwa, Indashyikirwa n’Imbabazamahanga.

Kugira ngo Rwivanga na Mwenda bagabirwe inka, ngo byaturutse ku kugabirwa kwa bamwe mu bari bazanye na Gen Muhoozi. Harimo uwagabiye Perezida Kagame impfizi, mu kumwitura, Perezida Kagame na we amugabira inyana.

Ubwo bari bagiye guhinda izo nyana ngo zize bazerekane, haje izirenze izo uwo muntu yagabiwe, biba ngombwa ko izisigaye nazo Perezida Kagame azigaba, imwe ayigabira Brig Gen Rwivanga, indi igabirwa Andrew Mwenda.

Gen Muhoozi wahoze ari Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, ari mu ruzinduko bwite mu Rwanda guhera kuwa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2022.

Ni uruzinduko rwa Gatatu Muhoozi agiriye mu Rwanda muri uyu mwaka nyuma y’izo yahagiriye muri Mutarama na Werurwe, zasize zigabanyije umwuka mubi wari umaze imyaka isaga ine hagati y’ibihugu byombi.

Mu ruzinduko Muhoozi yagiriye mu Rwanda muri Werurwe, Perezida Kagame yamugabiye inka z’inyambo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.