Imyaka 22 irashize ikipe ya APR FC ikubiswe nk’iz’akabwana

4,255
Kwibuka30
May be an image of text that says 'vendredi 17 mars 2000- (Tunis) Ligue des Champions Afrique 2000 1er Tour Match Aller 7-0 Match Retour »> APRFC Espérance de Tunis APR FC'

Imyaka 22 irihiritse ikipe ya gisirikare y’umupira w’amaguru mu Rwanda APR FC ikubiswe inkoni itazigera yibagirwa mu mateka yayo ubwo yanyagirwaga imvura y’ibitego bigera kuri 7 byose ubwo yakinaga n’ikipe ya Esperance de Tunis yo mu gihe cya Tuniziya.

Ababyibuka neza bavuga ko yari kuwa gatanu taliki ya 17 Werurwe 2000 mu mukino wa mbere wahuzaga amakipe yabaye aya mbere iwayo, imikino yari izwi nka CAF champions League, icyo gihe ikipe ya APR FC niyo yari yabaye iya mbere umwaka wa 1999.

Nyuma ya tombola, ikipe ya APR FC yatomboye Esperance de Tunis yo muri Tunisia, umukino wa mbere wagombaga kubera muri Tuniziya.

Ikipe ya APR FC yari ikomeye mu Rwanda icyo gihe yerekeje muri Tunisia ari kuwa mbere, kuko umukino wari uteganijwe kuba kuwa gatanu, ikipe yatozwaga n’umutoza w’Umunyarwanda witwaga RUDASINGWA Longin, yitwaza na bamwe mu bakinnyi bayo b’imena nka Olivier Karekezi wari utyaye icyo gihe kuko yari akiri na muto, Umurundi Mbuyi Jean Marie, Ntaganda Elias, Ndanda, ndetse n’abandi.

Umwe mu banyamakuru bakoraga mu itangazamakuru rya siporo icyo gihe yagize ati:”Jye nakoranye ikiganiro na Longin Rudasingwa, mu by’ukuri bari bifitiye icyizere kuko yari ikipe yari igizwe n’abasore b’imigirigiri, umutoza we ubwe yanyibwiriye ko bari buyitsinde byibuze ibitego bibiri”

N’ubwo bahagurukanye icyizere cyinshi, icyo cyizere cyaraje amasinde kuko uwo mukino wabereye kuri stade ya Tunis warangiye ikipe ya APR FC inyagiwe imvura y’ibitego 7 byose ku busa.

Kwibuka30

Bamwe mu bazi gutebya bavuga ko birindwi aribyo byemewe, naho ubundi ibitego byose byinjijwe mu izamu ry’ikipe ya APR FC ari 13 byose.

RUDASINGWA Longin || RAYON SPORTS ||Icyatumye ava mu mupira ||Abakinnyi 11  beza yatoje||Twaganiriye - YouTube

Rudasingwa Longin watozaga ikipe ya APR FC ubwo yanyagirwaga ibitego 7 byose ku busa.

Kubera ubukeba bwa Rayon sport na APR bwari butangiye kwiyubaka, abakunzi b’ikipe ya Rayon sport bari babajwe n’ikipe yabo itari yatwaye igikombe, baje guhimbira akazina mukeba, akazina ka NYANDWI.

Umukino wo kwishyura wari uteganijwe mu byumweru bibiri bikurikira, APR FC yanze kuwukina ivuga ko yikuye muri iryo rushanwa nubwo bwose itatanze impamvu zishimangira uko kwikura mu irushanwa rya CAF champions league, nyuma yo kwikura mu irushanwa, CAF yahise ihana APR FC.

Twibutse ko kugeza ubu nta kipe n’imwe yo mu Rwanda yari yatsindwa ibitego bingana bityo mu marushanwa ya CAF Champions league, cyangwa ngo ibe yatsindwa kuri icyo kinyuranyo.

Kugeza ubu rero iyo taliki yabaye mbi ku bakunzi n’abayobozo ba APR FC.

Comments are closed.