Cardinal Antoine Kambanda ari i Burundi, yakiriwe na Perezida Ndayishimiye Evariste

7,624
Kwibuka30
May be an image of 6 people and people standing

Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali akaba n’umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo yagiriye uruzinduko i Burundi abonana na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Kuri uyu wa kane taliki ya 17 Werurwe 2022, mu gihugu cy’u Burundi, mu Ntara ya Gitega Perezida wa Repubulika y’u Burundi yakiriye Karidinari Antoine KAMBANDA usanzwe uyobora arikidiyosezi ya Kigali na Diyosezi ya Kibungo.

Kwibuka30

Ikinyamakuru nyaburunga Post dukesha iyi nkuru kiravuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye yakiriye uno muyobozi ariko icyo kinyamakuru kikaba kitavuze icyo abo banyakubahwa babiri bavuganye, cyangwa icyo runo rugendo rwari rugamije.

Mu cyumweru kimwe gusa Perezida Evariste yakiriye abayobozi bo ku rwego rwo hejuru bavuye mu Rwanda inshuro ebyiri, kubera ko mbere yo kubonana na Karidinari Antoine Kambanda, Perezida Evariste yari yabonanye n’itsinda ry’intumwa zari zoherejwe na Perezida KAGAME ziyobowe na Ministre w’ingabo z’igihugu.

Comments are closed.