Inama y’abepiskopi mu Butaliyani yageneye u Rwanda inkunga y’ibikoresho.

8,550
Kwibuka30

Inama y’Abepisikopi mu Butaliyani mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020 yageneye Leta y’u Rwanda ibikoresho bifite agaciro k’amafaranga angana na miriyoni 294,475,215 ibinyujije muri Caritas Rwanda.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, ayavuze ko u Rwanda rwakiriye iyo nkunga ya Kiliziya Gatulika ibinyujije muri Caritas Rwanda, akaba ari ibikoresho bizafasha mu kwirinda kwandura no kwanduza COVID-19 byagenewe ibitaro 10 bya Kilisiya Gatolika mu Rwanda.

Muri ibyo bikoreso harimo iby’ubwirinzi n’imashini zitanga umwuka zifasha abarwayi guhumeka.

Ati: “Twakiriye ibikoresho muri ibi bihe turimo tugerageza kurwana n’iki cyorezo ndetse dushishikariza Abanyarwanda kwirinda kwanduzanya Covid19 ari na ko dushishikariza abakozi bo kwa muganga gufata iya mbere mu kwirinda iyi ndwara kuko ni bo bakira abantu barwaye, ni bo bafite ibyago byo kwandura iyi ndwara kubera abarwayi baza babagana”.

Avuga ko hari ibikoresho baba bagomba gukoresha ndetse no kwitwararika kugira ngo batandura mu gihe barimo kwita ku barwayi banduye COVID-19.

Iyi nkunga izafasha ibitaro byo mu turere. Minisitiri Dr Ngamije agaragaza ko ari byiza ko bongerera ubushobozi inzego z’ubuzima zitari mu Mujyi wa Kigali ahubwo n’izikorera mu cyaro na zo zikabwongererwa.

Musenyeri Mwuvaneza Anaclet, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo akaba na Perezida wa Caritas Rwanda, avuga ko ibikoresho byatanzwe ari igitekerezo cyaturutse kuri Caritas Rwanda.

Ati: “Twakoze umushinga tuwohereza i Roma ku kicaro gikuru cya Caritas y’Isi yose, basanze utunganye batumanyesha ko Inama y’Abepisikopi mu Butaliyani yiyemeje ko izatera inkunga umushinga wacu, hagurwa ibikoresho byose by’ubuzima bifite agaciro k’amafaranga miriyoni 294,475,215”.

Bimwe mu bikoresho byatanzwe, harimo ibyongerera abarwayi umwuka, umuti wo gukaraba, inkweto zo gukorana isuku, utwuma twifashishwa mu gupima umuriro nka kimwe mu bimenyetso bya COVID-19.

Inkunga yatanzwe n’Inama y’Abepisikopi mu Butaliyani, izahabwa ibitaro 10 bya Kiliziya Gatulika ifatanyamo na Leta, harimo ibitaro bikuru 8 n’ibindi biciriritse bya Gatagara na Rilima.

Musenyeri Mwumvaneza, avuga ko hari inkunga Caritas Rwanda izakomeza gutanga zikazafasha ibigo nderabuzima biri hirya no hino muri za Paruwasi, zikazaba ziyongera ku nkunga ifite agaciro ka miriyoni 160 yageneye abaturage bari muri gahunda ya Guma mu Rugo muri Mata 2020.

Kwibuka30

Dr Vedaste Mbayire, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kiziguro, mu Karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba, yabwiye itangazamakuru ko ibikoresho bahawe bigiye kubafasha mu rwego rw’ubuzima.

Ati “Inkunga y’ibikoresho bigenewe kwirinda icyorezo cya Koronavirusi, ni ibikoresho bije bisanga ibyo twari dufite ku buryo bizafasha abakora mu rwego rw’ubuzima cyangwa abakozi bo kwa muganga”.

Avuga ko ibikoresho ibitaro bya Kiziguro byari bifite, byari bike kubera ko ngo babihabwaga n’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), ariko iyi nkunga ngo yaje yiyongera ku yindi ibitaro byari bifite.

Dr Nzayisenga Albert, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Rilima bivura abana bafite ubumuga ndetse n’abantu bakuru bafite ibibazo by’amagufwa, biherereye mu karere ka Bugesera yishimiye inkunga ibitaro ayobora byahawe.

Ati “Twishikiye kwakira iyi nkunga yo kurwanya COVID-19 duhawe na Caritas Rwanda, ni ibikoresho byunganira ibindi bikoresho dusanzwe dufite twahawe na Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima.

Ikiza iyo tubonye ibikoresho nk’ibi igiciro cyo kuvura cyangwa ibigenda ku murwayi biragabanuka. Udupfukamunwa n’ibindi bikoresho ni ibintu bigurwa kandi bigatwara ibitaro amafaranga menshi”.

Minisiteri y’Ubuzima yashimye CARITAS Rwanda n’Abafatanyabikorwa babo, ari bo Inama Nkuru y’Abepiskopi Gatolika mu Butaliyani, batanze ibi bikoresho nk’ikimenyetso cy’ubufatanye mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Ministri yashimiye inkuna avuga izafasha cyane mu bikorwa byo kuvura no kwirinda icyorezo cya coronavirus.

Ni ibikoresho bifite agaciro karenze miliyoni 200 y’Amanyarwanda

Leave A Reply

Your email address will not be published.