Indege ya mbere ya RwandAir yaraye igeze i Paris

4,843

Ahagana saa sita n’igice z’ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri, ni bwo indege ya mbere ya RwandAir itwaye abagenzi berekeza i Paris mu Bufaransa nta handi hantu ihagaze yahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali. 

Ni ingendo zizajya zikorwa inshuro eshatu mu cyumweru, n’indege ya WB700 ihaguruka i Kigali buri ku wa kabiri, ku wa Kane ndetse no ku wa Gatandatu saa sita n’igice z’ijoro (00:30). 

Biteganyijwe ko izajya igera ku kibuga cy’i Paris cyitiriwe Charles de Gaulle (Paris Charles de Gaulle Airport) saa tatu n’igice (9:30AM) z’igitondo cy’uwo munsi, bivuze ko abagenzi baturuka mu Rwanda bazajya bakoresha amasaha umunani n’igice.

Indege igaruka mu Rwanda, ni WB701 izajya iva i Paris saa 9:30 z’ijoro igere i Kigali saa kumi n’ebyiri za mugitondo (6:00 AM) buri ku wa Kabiri, ku wa Kane no ku wa Gatandatu.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir Yvonne Manzi Makolo, agira ati: “Itangizwa ry’ingendo za mbere zerekeza i Paris ni intambwe ishimishije mu rugendo rwa RwandAir rwo kwagura serivisi, kandi ni n’igihamya cy’agaciro k’umubano uzira amakemwa urangwa hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.”

Yongeraho ko u Bufaransa ari isoko rikomeye kandi ry’ingenzi rya RwandAir, muri ibi bihe ikomeje guhuza imigabane y’Afurika n’u Burayi.

Makolo anashimangira ko abagenzi b’Abafaransa bakwiye kwitegura kwakirwa neza ibihe byose bagenze mu ndege za RwandaAir, cyane ko ubutwererane bwa Kigali na Paris bukomeje kwaguka mu nzego zinyuranye

Urugendo ruhuza Kigali na Paris rugiye kuba amasaha umunani n’iminota 30, mu gihe ubusanzwe zatwaraga iminsi kuko byasabaga gukora ingendo zinyura mu bindi bihugu mbere yo kugera i Paris uturutse mu Rwanda. 

Ibyo ngo bizajya bifasha abasura u Rwanda kubona umwanya uhagije wo kuryoherwa n’ikirere, ibyiza nyaburanga, umuco n’ibindi byiza byihariye ku Rwanda utasanga ahandi.

Abagenzi baturuka i Paris kandi bazaba bafite amahirwe yo kwerekeza mu bindi bice by’Afurika mu buryo bworoshye baturutse i Kigali, by’umwihariko mu bihugu bikungahaye ku bukerarugendo nka Ghana, Kenya, Nigeria n’Afurika y’Epfo.

RwandAir ikomeje kugaragaza umwihariko mu mitangire ya serivisi n’ubunyamwuga buyihesha izina n’icyizere mu ruhando mpuzamahanga, cyane ko idahwema no gutsindira ibihembo bijyanye n’imikorere myiza, imitangire ya serivisi ndetse n’umutekano itanga.

Kuri ubu iri no mu bigo by’indege bya mbere byo muri Afurika bifite ubwoko bw’indege nshya zigezweho, aho kuri ubu ifite indege 13 zirimo na Airbus 300-200.

RwandAir ifite intego yo gukuba kabiri ingendo ikora mu bice bitandukanye by’Isi bitarenze mu myaka itanu iri imbere, aho izaba ifite n’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi basaga miliyoni na toni miliyoni 150 z’imizigo ku mwaka mu cyiciro cya mbere.  

Abacuruzi n’abikorera mu bihugu byombi bavuga ko igiciro cy’ingendo cyari kiri hejuru ubu kigiye kugabanyuka kubera ko ari icyerekezo kimwe.

Ikindi bagaragazaga nk’imbogamizi kigiye gukemuka ni ukwangirika kw’ibicuruzwa kubera urugendo rurerure no guhagarara kwa hato na hato kw’indege.

Comments are closed.