Transfers: #Rice #Kovacić, #Loftus-Cheek, #Cuadrado, #Ziyech

5,027
Kwibuka30

Ikipe ya Manchester city inaheruka gutwara ibikombe bitatu birimo Igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo cya UEFA CHAMPIONS LEAGUE, igikombe cy’igihugu cya FA cup ndetse na Shamoiyona y’icyiciro cya mbere yatwaye ipanguruye Arsenal mu manota ikanayikura kumwanya wa mbere yari imazeho iminsi irenga 240 arinayo kandi bahanganiye uyu mukinnyi ukina hagati yugarira muri West Ham United Declan Rice, yamaze guterwa utwatsi nyuma yo gutanga ubusabe bwa mbere bw’amafaranga bashaka kugura uyu mukinnyi w’Umwongereza. Ni nyuma y’uko Arsenal nayo yari yatanze ubusabe ubugira kabiri ariko ntihagire ikivamo. West Ham irashaka milliyoni 100 zamapawundi mugihe Man City iri gutanga 90 naho Arsenal igatanga 80.

Mateo Kovacic yamaze gusinyishwa nkumukinnyi wa Manchester city. Avuye muri Chelsea akaba atanzweho miliyoni 25 zamapawundi hakaziyongeraho 5 mugihe ibyo bumvikanye bizaba ibizwi nka add ons.

Kwibuka30

Juan Quadrado wakiniraga Juventus yo mu butaliyani, araza gusohoka nyuma yo kurangiza amasezerano yari afitanye niyi kipe ifite akabyiniriro k’umukecuru ushaje. Azafata umwanzuro w’aho yerekeza nyuma nk’uko tubikesha Fabrizio Romano.

Chelsea na Al Nassr ikinamo Kizigenza Cristiano Ronaldo yamze kurangizanya na chelsea kuzuza impapuro zemerera Hakim Ziyach kuva muri iyi kipe y’i Londres akerekeza mu Barabu. Ibi bizakurikirwa n’ibizamini by’ubuzima.

Ruben Roftus-Cheek wakiniraga Chelsea kandi nawe ari munzira zimwerekeza i San Siro kuri stade yakiriraho ikipe ya AC Milan yo mu Butaliyani hatagize igihinduka nk’uko bamwe mu bakinnyi bayikinamo bari kubihishura.

Leave A Reply

Your email address will not be published.