Indege ya Rwandair yari ikoze impanuka, Imana ikinga akaboko

8,624
Kwibuka30

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu indege ya kompanyi y’u Rwanda itwara indege Rwandair yari igiye gukora impanuka ariko Imana ikinga akaboko, byabaye nyuma y’aho igihu cyijimye cyakingirije uwari uyitwaye, bituma udutara tumurikira imbere tutabasha kureba neza, ibyo byatumye umu pilote ayimanurira ahantu hatari hateganijwe.

Ubuyobozi bwa Rwandair bwavuze ko iyo ndege WB464 yari igiye kugwa ku kibuga cy’indege cya Entebbe ariko umuyobozi wayo ahitamo kuyimanurira mu gishanga mu gihugu cya Uganda.

Kwibuka30

Muri iryo tangazo, Rwandair yavuze ko nta wahitanywe n’icyo kibazo cyangwa se ngo hagire ukomereka.

Image
Image

Comments are closed.