Indi nyana yariwe n’igikoko byakekwaga ko cyishwe

7,880
Bigogwe: Indi nyana yariwe n’igikoko byakekwaga ko cyishwe

Ibikoko bimaze igihe byica imitavu, kuri uyu wa 13 Gashyantare byongeye kwica undi mu murenge wa Bigogwe w’akarere ka Nyabihu, hakekeka kwa ko zaba ari imbwa kuko zitawuriye nk’uko igikoko cyari kimenyerewe gisanzwe kibigenza

Kuwa 4 Gashyantare 2022 nibwo inyamaswa y’inkazi yavugwagaho kwica imitavu yishwe n’inzego zishinzwe umutekano nyuma y’igihe gito aborozi bororera mu nzuri  zegereye pariki ya Gishwati-Mukura bari bamaze iminsi bagaragaza ikibazo k’inyamaswa z’inkazi zicaga imitavu yabo ndetse iyi nyamaswa ikaba yarimaze kwica imitavu igera kuri 80.

Iki kibazo kikaba cyari cyavuzweho na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Mari Vianney na perezida Paul Kagame basaba inzego zibishinzwe kwita kuri icyo kibazo kigakemuka mu maguru mashya.

N’ubwo iyi nyamaswa yishwe  ndetse bigatuma aborozi bo muri ako gace biruhutsa bibwira ko ikibazo cyaba kigiye kurangira siko byagenze kuko ku munsi w’ejo tariki ya 13 Gashyantare 2022 nyuma y’iminsi icyenda gusa iyi nyamaswa yishwe mu murenge wa Bigogwe hongeye kugaragara undi mutavu  w’umugabo witwa Manzi Augustin w’imyaka mirongo 46 yamavuko bigaragara ko nawo wishwe n’inyamaswa ndetse bituma benshi bemeza ko izi nyamaswa zibasiye inka zabo zishobora kuba ari nyinshi mu gihe byakekwaga ko iyari imaze kwicwa ariyo yari yarabazengereje.

Mu gushaka kumenya ku miterere y’iki kibazo Rwandatribune dukesha iyi nkuru yavuganye n’umuyobozi w’Umurenge wa Bigogwe  Tebuka Gahutu Jean Paul maze atangaza ko ubuyobozi burimo gukangurira aborozi n’abashumba kubaka ibiraro  byihariye by’iyo mitavu kugirango babashe kuzicungira umutekano mu gihe bakiri gushakwa umuti urambye w’icyo kibazo bitewe n’uko byagaragaye ko izi nyamaswa zibasira imitavu gusa.

Yakomeje avugako impamvu y’iki gitekerezo ari uko aho izi nyamaswa zose zagiye zigasanga  bari maso bagiye bazitesha  maze zigahita zihunga. Akomeza avuga ko ubu barimo begera abo borozi n’abashumba kugirango bungurane ibitekerezo ku buryo habaho ubufatanye bwabo n’inzego zishinzwe umutekano mu guhangana n’iki kibazo.

Yagize ati:”Ikibazo ntago kiri muri Bigogwe gusa kuko n’utundi duce twegereye ishyamba rya Gishwati kiriyo. Gusa twe nk’abayobozi b’umurenge wa Bigogwe turimo kuganira n’aborozi ndetse n’abashumba babo kugirango bubake ibiraro byihariye iyo mitavu igomba kujya iraramo ndetse tukanabasaba kuba maso bakazirinda kugirango nihagira iyo babona bahite bitabaza inzego z’umutekanpo zibegereye kuko byakunze kugaragara ko iyo izo nyamaswa zasangaga bari maso baziteshaga zigahita zihunga.”

Gusa Gitifu Gahutu yongeyeho ko ku mutavu wishwe ejo bishoboka kuba hari izindi nyamaswa by’umwihariko imbwa zaba arizo zariye uwo mutavu aho gukeka izo zindi bitewe n’uko inyamaswa yazicaga mbere yazikuragamo amara zikayarya mugihe k’umutavu wishwe ku munsi wejo atariko byagenze arinaho bahera bakeka ko haba hari izindi nyamaswa ziri inyuma yabyo.

Yshoje  avuga ko kugirango kino kibazo gikemuke ari uko ba nyiri nka n’ubuyobozi bubegereye babigiramo uruhare ndetse ko n’inzego zishinzwe umutekano ziteguye kubafasha mu gihe cyose bibaye ngombwa aborozi.

Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya kuwa 8 Gashyantare 2022, Perezida Paul Kagame yasabye ko iki kibazo cy’inka zicwa n’inyamaswa nawe yakimenye agisomye mu bitangazamakuru Aho ngo yahise ahamagara abayobozi bireka abasaba kugishakira umuti byihuse.

Comments are closed.