Indonesia “…Hagati y’Amaguru yacu si aha Leta…”

23,791

Abaturage ba Indonesia bazindukiye mu mihanda bigaragambiriza itegeko rishya ribuza abantu gusambana mbere yo gushyingirwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 24 Nzeli 2019 abaturage bo mu gihugu cya Indoneziya babyukiye mu mihanda bigarambiriza umushinga w’itegeko uri kwigwa mu nteko nshingamategeko yo muri icyo gihugu. Uwo mushinga w’itegeko umaze iminsi uri kwigwa mu nteko, ni uvuga ko ata muntu wemewe gukora imibonano mpuzabitsina atarashyingirwa.

Abingaje muri iyo myigarangabyo, bari abanyeshuri, ku byapa bari bafite byari byanditseho ngo

“Hagati y’amaguru yanjye si Aha Guverinoma”

Igihugu cya Indonesia ni kimwe mu bihugu bibazwamo abasilamu benshi, kuri unu urubyiruko rukaba rutewe impungenge ko iryo tegeko rizatorwa, biteganijwe kandi ko iyo myigaragambyo izakomereza no mu tundi turere two muri icyo gihugu kugeza ubwo Leta izagira icyo ikora. Ubundi uwo mushinga uri kumwe n’indi uvuga ko ata muntu n’umwe wemerewe guca inyuma uwo bashakanye, uzafatirwa muri cyaha azafungwa amezi atandatu, mu gihe uwasambanye atarashingirwa azajya afungwa umwaka wose, ndetse no gutuka cyangwa ukandagaza prezida ni igifungo cy’amezi atandatu.

Ni imyigaragambyo yakomerekeyemo benshi

Comments are closed.