Indonesia: Umusore w’imyaka 45 yishe umuturanyi we wamuhozaga ku nkeke amusaba kurongora

611

Umusore w’umunya Indonesia w’imyaka 45 yishe umuturanyi we uri mu kigero cy’imyaka 60 amuziza y’uko yamuhozaga ku nkeke amubaza ibibazo bya hato na hato, cyane cyane Igituma atarashaka.

Ayo marorerwa yabereye ahitwa “South Tanapuli” mu majyaruguru y’agace ka Sumatra Tariki ya 29 Nyakanga 2024.

Nyakwigendera witwaga Asgim Irianto wari ugeze mu kiruhuko cy’izabukuru, ngo yasanzwe mu rugo n’uyu muturanyi we yari yarajujubije witwa Parlindugan Siregar wamusanze mu rugo ahagana mu ma saa mbiri z’umugoroba maze amukubita igiti cy’umwase yari afite ako kanya rero yahise agwa igihumure nk’uko byatangajwe n’umugore wa nyakwigendera.

Nyuma abaturanyi bahise batabara maze bamwihutana kwa muganga ariko agerayo yamaze gushiramo umwuka. Umuvugizi w’igipolisi cyo muri Indonesia APC Maria Marpaung yatangaje ko bahise bafata uwakoze amarorerwa ariwe Parlindugan Siregar nyuma y’isaha amaze kwica umuturanyi.

(Src: SDT)

Comments are closed.