Ingabire Marie Immaculée wamenyekanye cyane mu kurwanya ruswa yitabye Imana

956
kwibuka31

Ingabire Marie Immaculée, umugore wabaye ikimenyabose mu Rwanda kubera ijwi rye mu kurwanya ruswa no kuvugira rubanda yitabye Imana.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi wakunzwe na benshi mu gihugu no hanze yacyo yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 9 Ukwakira 2025, byemezwa na Transparency International Rwanda yari asanzwe akorera akanayobora.

ngabire yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Ukwakira 2025, nk’uko byemejwe na Transparency International Rwanda yayoboraga binyuze ku rukuta rwa X.

Ubu butumwa bwanyujijwe kuri X bwagira buti:”TI-Rwanda ibabajwe cyane n’urupfu rwa Ingabire, witabye Imana nyuma y’igihe yari amaze arwaye, “TI-Rwanda yihanganishije umuryango we n’inshuti ze, kandi Imana IMUHE iruhuko ridashira..

Nta yandi makuru arenze ayo yari yashyirwa hanze.

Ingabire Marie Immaculee ni umunyarwandakazi wavutse 1961 , Ingabire akaba Ari umuyobozi wa Transparency International-Rwanda ukora akazi ko kurwanya ruswa n’akarengane.

Mu kiganiro yigeze guha Indorerwamo.com mu mwaka wa 2022, Ingabire Marie Immaculee yavuze ko yakuriye hanze y’u Rwanda mu bihugu bya Zaire n’u Burundi, ariko kimwe n’abandi Banyarwanda bari barahejejwe hanze kubera amateka y’igihugu, yaje guhunguka mu rwamubyaye.

Ingabire yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Burundi, akomereza Kaminuza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari na ho yavuye mu 2001 ataha mu Rwanda.

Yakuze yiyumvamo kwiga amategeko ntibyamukundira kubera ubuhunzi. Yize indimi mu mashuri yisumbuye bimuviramo kwiga itangazamakuru muri Kaminuza atari ryo yifuzaga gusa mu cyiciro cya Gatatu yize mu Bufaransa mu ishami rya Political Science n’amategeko.

Uyu mubyeyi yavuze ko yigeze kugira umugabo ariko nyuma baza gutandukana asigara arera abana be batandatu harimo abo yabyaye n’abo yareraga.

Ingabire Marie Immaculee yakunzwe cyane n’abatari bake kubera uburyo yavugiraga abantu mu kurwanya akarengane.

Ubutumwa bwashyizwe hanze na TI-Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa kane.

Comments are closed.