Ingabire Victoire yerekeje ubujurire bwe i Arusha

450
Kwibuka30

Umuhoza Ingabire Victoire yajuririye mu rukiko rwa EAC ku cyemezo aherutse gufatirwa n’inkiko zo mu Rwanda zanze kumukuraho ubusembwa ngo abe yakwiyamamariza kuyobora u Rwanda

Nyuma y’aho kuri uyu wa 13 Werurwe 2024 Ingabire Umuhoza Victoire atsinzwe mu rubanza aho yasabaga ko yakurwaho ubusembwa ndetse akemererwa kuba yakorera ingendo zo hanze, bityo bikaba byari kumuhesha amahirwe yo guhangana n’abarimo Perezida Paul Kagame nk’umukandida watanzwe n’umuryango wa FPR Inkotanyi, kuri ubu Victoire yajuririye icyo cyemezo i Arusha mu rukiko rw’ibihugu byo mu muryango w’iburasirazuba.

Nk’uko yari yabibwiye itangazamakuru nyuma yo kumva umwanzuro w’urukiko, Ingabire Victoire yavuze ko atanyuzwe n’imikirize y’urubanza kandi ko yiteguye kujuririra icyo cyemezo mu rukiko rwa EAC, ari nabyo yakoze none kuwa kabiri taliki ya 30 Mata 2024.

Ingabire Victoire yavuze ko kuba urukiko rutaramukuyeho ubusembwa bimwima amahirwe yo kuba yahatana n’abandi mu matora ateganijwe kuba muri uku kwezi kwa karindwi gutaha.

Kwibuka30

Muri uru rubanza, Madame Umuhoza Victoire Ingabire azifashisha abanyamategeko barimo Me Gatera Gashabana, Emily Osieno na Elisha Ongoya, bakazaba bafite abajyanama barimo Me Kate Gibson, Sheila Paylan, Philippe Larochelle na Ian Edwards.

Twibutse ko urukiko rwo mu Rwanda rwanzuye ko igihe cyo gusaba ihanagurwabusembwa kitaragera, rugaragaza ko ubu busabe butangwa nyuma y’imyaka itanu igifungo umuntu yakatiwe kirangiye.

Ingabire yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 mu Ukuboza 2013. Hakuweho imyaka yamaze afunzwe by’agateganyo (kuva mu 2010), imyaka y’igifungo cye izarangira mu 2025. Bisobanuye ko yemerewe gusaba ihanagurabusembwa mu 2030.

Leave A Reply

Your email address will not be published.