Hamenyekanye ikibazo bwa bwato bw’agatangaza bwitwa “Mantis Kivu Queen Uburanga” bwagize

473
Kwibuka30

Ubwato buzwi nka ‘Mantis Kivu Queen Uburanga’ bukora nka Hoteli y’inyenyeri eshanu ireremba mu Kivu, bwahuriye n’ikibazo mu gice cy’iki Kiyaga giherereye mu Karere ka Nyamasheke, nyuma y’uko uwari ubutwaye agonze ikibuye kiri mu mazi, bugahagama.

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 30 Mata 2024, binyujijwe ku rukuta rwa X, ikinyamakuru “The New Times” cyatangaje ko bwa bwato bw’agatangaza bureremba hejuru y’amazi bwiswe “Mantis Kivu Queen” bwarohamye mu mazi ahagana mu Karere ka Nyamasheke nyuma y’aho umudereva wabwo agonze urubuye mu kiyaga cya Kivu.

Kwibuka30

Muri ubwo butumwa New Times yagize iti:”Ubwato bwa bwa Hoteli ya mbere y’u Rwanda ireremba hejuru y’amazi y’ikiyaga cya Kivu Mantis Kivu Queen u Buranga, bwarohamye mu Karere ka Nyamasheke nyuma y’uko umusare wabwo agonze urutare.”

Umwe mu bakozi bari hafi y’ubwo bwato, bemeje ko ubwo bwato bwakoze impanuka kuwa mbere, kandi ko kugeza ubu hataraboneka umukanishi. Uyu mugabo utashatse ko amazina ye ashyirwa hanze, yavuze ko ubwo bwato bukigira impanuka, abari baburimo bahise batabarwa mu buryo bwihuse ku buryo ata wagize ikibazo icyo aricyo cyose.

Leave A Reply

Your email address will not be published.