Ingendo zambukiranya intara kuri moto zabujijwe gutangira mu buryo butunguranye

7,675
RPF

Bitunguranye, Leta yongeye ishyira mu kato ingendo za moto zambukiranya intara n’umugi wa Kigali

Mu gihe abantu benshi bari biteze kongera kubona moto zijya mu muhanda gukora, mu gicuku cyo kuri iki cyumweru ahagana saa tanu z’ijoro guverinona y’U Rwanda yafashe icyemezo cyo kutarekura moto ijana ku ijana nk’uko byari byatangajwe, mu itangazo ryaraye rishyizwe hanze n’ibiro bya ministre w’intebe mu Rwanda, riravuga ko nyuma y’ubusesenguzi bwakizwe moto zitemerewe gukora ingendo zambukiranya intara n’umugisha wa Kigali.

Hari hashize amezi hafi abiri abamotari batemerewe gutwara abagenzi kubera uburyo bwo wirinda ubwandu bwa covid-19, kugeza ubu mu Rwanda, hari abarwayi bakirwaye coronavirus ni 113 mu gihe imaze guhitana umuntu umwe washyinguwe ku munsi w’ejo ku cyumweru.

Leave A Reply

Your email address will not be published.