Ingengabihe y’amatora y’uzayobora FERWACY yashyizwe ahagaragara

9,334

Inteko rusange y’umukino w’amagare mu Rwanda yemeje ingengabihe (Calendar) y’amatora azasiga hamenyekanye abayobozi b’uwo mukino mu myaka ine iri imbere.

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 23 Mata 2022 inteko rusange y’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY yatoye inemeza ingengabihe y’igihe amatora ya komite nyobozi azabera, ni matora azasiga hamenyekanye umuyobozi ugomba kuyobora rino shyirahamwe muri manda y’imyaka ine iri imbere.

Ubundi rino shyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ryari riyobowe na Bwana MURENZI Abdallah guhera mu mwaka w’i 2019, manda y’uyu mugabo yagombaga kuba yararangiye taliki ya 31 Werurwe 2022, ariko mu nteko rusange yateraniye mu Karere ka Musanze yemeza ko Bwana Abdallah na komiye ye bongerewe igihe cy’amezi abiri guhera taliki ya 1 Mata 2022 kugeza kuya 31 Gicurasi 2022 ngo babe bashyizeho ingengabihe y’amatora, muri icyo gihe cy’amezi abiri ni nabwo amatora ya komite nshya agomba gukorwamo.

Inama y’inteko rusange yabaye kuri uyu wa 31 Werurwe 2022 yari yasabye komite nyobozi ko ku italiki ya 23 Mata 2022 komite icyuye igihe yaba yamaze gutegura ingengabihe igaragaza uburyo amatora azakorwa na taliki ya buri kimwe, akaba ari nabyo komite yagaragaje uyu munsi maze inteko rusange yemeza iyo ngengabihe.

Image

Mu mwaka wa 2019 amatora ya FERWACY yasize ku ntebe y’ubuyobozi Bwana Abdallah Murenzi, umugabo wigeze kuyobora Akarere ka Nyanza ndetse n’ikipe y’umupira w’amaguru Rayon Sport, icyo gihe yari umukandinda umwe rukumbi, maze atsinda ku manota 9 ku 10.

Icyo gihe yasimbuye Bwana BAYINGANA Aimable wari umaze imyaka 10 ku gasongero k’iri shyirahamwe.

Comments are closed.