Gisagara: Hibutswe abatutsi biciwe mu cyahoze ari komine Ndora

5,370

Bamwe barokokeye i Gisagara no mu nkengero zayo barifuza ko abafungurwa bakomeza guhabwa  inyigisho  kugira ngo hakomeze gusigasirwa igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge bagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. 

Ibi babigarutseho ubwo hibukwaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komine Ndora hakanashyingurwa mu cyubahiro imibiri 38.

Tariki ya 23 Mata 1994, ni bwo imbaga y’Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Kabuye mu cyahoze ari Komine Ndora superefegitura ya Gisagara  bishwe n’interahamwe zaturutse mu yahoze ari Komine Muganza zari ziyobowe na Burugumesitiri w’iyi komine Elie Ndayambaje.

Bamwe mu baharokokeye bavuga ko Iki gihe kandi bazanye n’impunzi z’abarundi zabaga i Kibayi. 

Nyuma y’imyaka 28 ishize Jenoside ihagaritswe, abaturage batuye Gisagara barishimira igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge bagezeho ariko kandi uwari uhagarariye imiryanyo yashyinguye yagaragaje impungenge ko hari abafungurwa bakoze jenoside barangije ibihano, bakigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome arasaba abafunguwe ndetse n’abandi bateganya gufungurwa kubakira ku mbabazi abarokotse Jenoside babahaye bityo bagafatanyiriza hamwe kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.

Gusa ngo inyigisho za Ndi Umunyarwanda ndetse n’izindi z’isanamitima zizakomeza gutangwa n’inzego za Leta, inzego z’amadini n’indi miryango itegamiye kuri Leta mu gufasha abafunguwe ndetse n’abagifunze nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice.

Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Ndora byajyanye no gushyingura mu cyubahiro imibiri 38 yabonetse hirya no hino muri aka karere. Urwibutso rwa Jenoside rwa Kabuye rusanzwe ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 40 .

Comments are closed.