Injangwe yari tumye Francesco Totti atandukana n’umugore we.

9,923

Umunyabigwi Francesco Totti wakiniye AS Roma ubuzima bwe bwose yatangaje ko yigeze gushwana n’umugore we Ilary Blasi bapfuye injangwe itagira ubwoya yaguze akayizana mu rugo kandi uyu mukinnyi atazikunda.

Uyu mugabo wabaye icyamamare mu mupira w’amaguru washakanye n’uyu mugore we muri 2005 yavuze ko uyu mugore we yaguze ipusi ayizana mu rugo ariko ngo yatumye bashwana cyane kugeza ubwo bari bagiye gutandukana.

Totti w’imyaka 43 yakoze ubukwe bw’igitangaza n’umugore we bwaciye live kuri TV imwe mu Butaliyani kuri ubu bafitanye abana 3.

Mu kiganiro yakoreye kuri Instagram na Christian Vieri imbonankubone,Totti yavuze ko uyu mugore we yamubabaje cyane ubwo yazanaga iyi njangwe mu rugo batabyumvikanyeho.

Yagize ati Narakariye cyane umugore wanjye,yaguze injangwe itagira ubwoya arangije ayita Donna Paola.Byari biteye umujinya.Nijoro yakundaga kuza mu buriri bwacu hafi y’amaguru yacu.Yari ipusi ishimishije gusa yari igiye gutuma dutandukana.

injangwe itagira ubwoya yuyu mugore wa Totti yari gakoze!

Ilary yakundaga injangwe cyane ndetse yifuzaga kuyitunga ku kiguzi icyari cyo cyose.Umunsi umwe yayizanye mu rugo kubera ko yakundaga gufata imyanzuro mu rugo.

Twamaze igihe kinini tutavugana ariko nyuma byaje kurangira nanjye nkunze iyo njangwe.

Francesco Totti n’umwe mu bakinnyi bari mu ikipe y’Ubutaliyani yatwaye igikombe cy’isi cya 2006 ndetse yahesheje AS Roma shampiyona ya Serie A iheruka mu mwaka wa 2001.

Umugore wa Totti asanzwe ari umunyamakuru aho akora ikiganiro cyitwa Le lene kiri mu bikunzwe cyane mu butaliyani yatangiye gukora guhera mu mwaka wa 2007.

Comments are closed.