Inshingano za REB zo gukurikirana ibizami bya Leta zahawe ibigo bishya NESA na RTB

9,353
Mu Rwanda haherutse gushyirwaho ikigo gishinzwe iby’ibizamini by’amashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro ndetse n’ubugenzuzi bw’ayo mashuri cyiswe NESA (National Examination and School Inspection Authority), bikaba byakorwaga n’Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB).

Iby’izo mpinduka byagarutsweho na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, ubwo yasobanuraga impinduka zitandukanye zabaye mu miyoborere mu nzego z’uburezi ndetse hakaba harabaye n’ihererekanyabubasha ku bayobozi bashya n’abagiye, igikorwa cyabaye mu cyumweru gishize.

Minisitiri Dr Uwamariya yagarutse ku nshingano z’icyo kigo cya NESA, cyafashe igice cy’inshingano zari iza REB.

Agira ati “Ikigo cya NESA kizaba gishinzwe ibizamini ku buryo tutazongera kumva ibizamini byakoreshejwe na REB cyangwa ibyakoreshejwe n’Ishyuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (RP). Kizaba gishinzwe kandi ubugenzuzi bw’amashuri, amasomo n’imikorere muri rusange y’amashuri atari ku rwego rwa kaminuza”.

Yongeraho ko REB isigaranye inshingano z’ingenzi zirimo gutegura imfashanyigisho, amahugurwa no gukurikirana imyitwarire y’abarimu n’uko batanga umusaruro mu mashuri bigishamo.

Image result for Rwanda Education Board

Ibijyanye n’ibizamini ubusanzwe byakurikiranwaga na REB mu gihe iby’ubugenzuzi bw’amashuri byakorwaga na Minisiteri y’Uburezi , ibyo byose akaba ari byo byahawe ikigo gishya cya NESA.

Uretse icyo kigo hari n’ikindi cyashyizweho cyitwa RTB (Rwanda Technical and Vocational Education and Training Board) kikazita ahanini ku by’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, nk’uko Minisitiri Uwamariya akomeza abivuga.

Ati “Hari inshingano zimwe zahawe RTB zivuye muri RP ndetse hakaba hari n’izavuye mu cyari Ikigo cy’Igihugu cyita ku myuga n’ubumenyingiro (WDA). RP ubundi ni ishuri rikuru ariko ni na ryo ryarebereraga amashuri mato y’imyuga n’ubumenyingiro agereranywa n’amashuri yisumbuye, urumva ko hari harimo icyuho”.

Ati “Nk’uko tureba REB mu mashuri y’ubumenyi rusange ni ko tureba RTB mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, ni no muri ayo mashuri hajya hiyongeraho no guhugura abantu mu masomo y’igihe gito ndetse n’imishinga itandukanye, ibizwi nka NEP Kora wigire. Ibyo byose ni RTB izajya ibikurikirana hanyuma RP ireberere amashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro (RPCs) gusa”.

Kugeza ubu ikigo cya NESA ntikirabonerwa umuyobozi ariko ngo ababishinzwe barimo kumushaka mu gihe ikigo cya RTB kiyoborwa na Paul Umukunzi.

Comments are closed.