Burkina Faso yemeje ko abasivile babiri baguye mu ihirikwa ry’ubutegetsi

6,887
Kwibuka30

Perezida w’inzibacyuho wa Burkina Faso Lt Col Paul Henhri Damiba yasabye ko hatangira iperereza kubyangiritse mu ihirikwa ry’ubutegetsi ryo kuwa 24 Mutarama.

Itangazo ryasohowe n’ibiro by’umukuru w’igihugu rigaragaza ko abantu babiri bishwe n’amasasu abandi barakomereka mu gufata ubutegetsi kw’igisirikare.

Kwibuka30

Perezida Damiba yategetse ko imiryango y’abagizweho ingaruka n’icyo gikorwa yitabwaho, anabizeza ko bazakorerwa buri kimwe mu rwego rwo kubitaho.

Umukobwa umwe wakomereke muri iri hirikwa ry’ubutegetsi aracyategereje ko isasu yarashwe rikurwa mu bihaha, nk’uko Radio Omega yahoo ibitangaza.

Lt Col Paul-Henri Damiba, warahiye kuwa 16 Gashyantare nka perezida w’inzibacyuho, yijeje gukora ibishoboka byose kugira ngo Abanya-Burkina faso babone ubutabera.

Comments are closed.