Inyungu ya Bralirwa Plc ikomeje kuzamuka igeze 64.2% mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2021

6,861

Inyungu y’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc, nyuma yo kwishyura umusoro, yazamutseho 64.2%, igera kuri miliyari 6.5 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2021, ivuye kuri miliyari 3.9 Frw mu gihembwe cya mbere cy’umwaka ushize.

Rwanda's Bralirwa reports 3.9% growth in half year revenue to US$51.32m -  TOP AFRICA NEWS

Iyi nyungu yazamuwe cyane n’isoko ry’ibinyobwa bisembuye ryari rihagaze neza muri iki gihembwe, ndetse n’uburyo ibinyobwa bidasembuye byongeye kwifuzwa cyane ku isoko.

Muri rusange, ingano y’ibinyobwa byacurujwe na Bralirwa Plc mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka yiyongereyeho 13.2%, mu gihe amafaranga yinjiye yazamutseho 19.8%, wakuramo amafaranga yari yashowe mu gutunganya umusaruro wacurujwe, hagasigara inyungu ingana na miliyari 18.5 Frw mbere yo kwishyura umusoro, inyongera ya 22.3% ugereranyije na miliyari 15.1 Frw yari yinjiye mu gihembwe cya mbere cy’umwaka ushize.

Merid Demissie, Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya Bralirwa, yavuze ko bishimira uburyo inyungu ya Bralirwa yakomeje kuzamuka nubwo ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 zatumye ibikorwa nk’utubari twakundaga guhuza abasangira agahiye dufungwa.

Ati “Nubwo icyorezo cya Covid-19 kigikomeje ndetse n’ingamba zo kukirinda zikaba zigihari, Bralirwa yakomeje kwitwara neza ndetse ingano y’ibyo ducuruza n’inyungu ibiturukamo yarazamutse.”

Bralirwa yiteze kuzakomeza gusohora amafaranga menshi mu gihembwe cya kabiri bitewe n’imirimo yo kwagura uruganda ndetse no kwishyura amadeni y’iki kigo.

Icyakora ubuyobozi bw’iki kigo bwiteze ko inyungu na yo izakomeza kuzamuka mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, bitewe n’ibikorwa byo gukingira bishobora kuzatuma ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 zigabanuka, bityo mu mpera z’umwaka ibikorwa by’ubusabane bikaziyongera, ari na ko byongera inyungu y’uruganda.

imbereheza-Bralirwa beer sales rise as soft drinks drop
Menya byinshi utari uzi uko Bralirwa yavutse, nuko ubu ibinyobwa byayo  bikunzwe cyane mu Rwanda - Inkanga

Comments are closed.