Inzara iravuza ubuhuha mu ikipe ya AS MUHANGA.
Abakinnyi ba AS MUHANGA ngo bamaze amezi arenga atatu batazi icyitwa umushara.
Ikipe ya AS MUHANGA Imwe mu makipe yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda RPL biravugwa ko yugarijwe n’ikibazo cy’amikiro ku buryo abakinnyi n’abatoza bamaze amezi agera kuri atatu badahembwa. Umwe mu bakinnyi yatangarije ikinyamakuru isimbi.com ko amezi amaze kugera kuri atatu batazi umushahara, undi nawe amaze gutangariza ikinyamakuru indorerwamo.com ati:”nibyo rwose, duheruka guhembwa mu kwezi kwa cyenda, kugeza ubu nta cyitwa unushahara tuzi, abayobozi bahora batubwira ngo twihangane mu minsi mike birakemuka, ariko ndabona nta cyizere rwose” uwo mukinnyi utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko iyo ishobora kuba ariyo mpamvu ikipe itari kwitwara neza muri iyi minsi kubera yuko kubwe udashobora gutera umupira neza kandi ba nyir’inzu bakuri ku gakanu.
Ikipe ya AS MUHANGA ihagaze ku mwanya wa gatandatu n’amanota 25, ni ikipe itari kure cyane ku rutonde rw’agateganyo ariko muri kino gice cya kabiri championa iyi kipe yatakaje amanota yose uko arI atandatu. Ikinyamakuru indorerwamo.com cyagerageje kuvugana n’abayobozi ba AS Muhanga ariko ntibyakunda.
Comments are closed.