Kamonyi: Batatu baguweho n’ikirombe cy’amabuye barapfa abandi barakomereka

9,567

Abantu bagera kuri batatu baguweho n’ikirombe cy’amabuye bahita bitaba Imana mu gihe abandi bakomeretse.

Ni impanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri mu kirombe cy’amabuye gisanzwe gicukurwamo amabuye ya konkase giherereye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga maze abagera kuri batatu barimo bacukura amabuye bitaba Imana ako kanya mu gihe abandi babiri barakomeretse cyane.

Meya KAYITESI ALICE yemeje iby’ayo makuru

Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi ku murongo wa terefoni Madame KAYITESI ALICE yemeye ko iyo mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, yakomeje agira ati:”nibyo koko byabaye muri iki gitondo, ni impanuka mu kirombe gisanzwe gikora kandi kibifitiye uburenganzira, igisigaye ni ukurebera hamwe Na Rwanda mining ko haba hari indi mpamvu”

Kugeza ubu abapfuye bari mu buruhukiro bw’ibitaro by’Iremera Rukoma mu gihe abakomeretse nabo bari gukurikiranwa kwa muganga.

Leave A Reply

Your email address will not be published.