Inzira zigoye 10 ku isi kurusha izindi abana banyuramo bagiye ku ishuri!

21,376

Bamwe mu banyeshuri iyo bajya ku mashuri banyura mu nzira zigoye, aha twatekereza ibyo dukunze kubona kubana, iyo bajya cyangwa bava ku ishuri ukuntu bagenda bakina inzira zose, uzabibona iyo umupira w’umwana usimbukiye mu muhanda, ntatekereza ko imodoka cyangwa moto ije, igikuru kuri we ni ukuzana umupira we.

Bamwe bagenda kumpande zihanitse. Abandi bakora urugendo mu misozi ibirometero cyangwa bakambuka ibiraro byacitse kugirango bagere ku ishuri mugihe gikwiye.

Igisubizo gisa nk’icyoroshye: kubaka umuhanda no gukora bisi. Ariko kubana baba mucyaro cyangwa mu turere twibasiwe n’ubukene nta gisubizo cyihuse kandi akenshi biroroshye kureka ishuri.

Umwana wese afite uburenganzira bwo kwiga neza n’amahirwe yo kugera kubyo ashoboye byose. Dore inzira abana binyuramo zishobora gutuma bashobora kuva mu ishuri..

10. DUJIANGYAN, CHINA

Agace ka Dujiangyan karangwamo urubura rwinshi gaherereye mu ntara ya Sichuan mu gihugu cy’Ubushinwa abayeshuri baho bajya ku ishuri bambutse ikiraro gihanamye cyane kandi cyangiritse ariko urubura rurimo rugwa ku buryo bukomeye cyane

9. PANGURURAN, INDONESIA

Mu gace ka Pangururan mu gihugu cya Indonesia abana baho bajya ku ishuri bakoresheje ubwato bukoze mu biti. Ariko kubera ubwato buhaboneka ari bucye cyane ugereranyije n’umubare wabo bamwe binjiramo imbere abandi bakagenda bahagaze hejuru ku gisenge cy’ubwato

8. RIZAL PROVINCE, PHILIPPINES

Mu gihugu cya Philippines mu ntara ya RIZAL abana baho bakoresha ipine bahazemo umwuka kugirango baryambukireho nk’ubwato mu mugezi uri hafi y’ishuri ryabo.

7. CILANGKAP, INDONESIA

Mu gihugu cya Indonesia, mu cyaro cya Cilangkap abanyeshuri baho kugirango babashe kugera kwishuri bifashisha ibiti bizwi nka bamboo bakabikoramo ubwaton maze bakanagura inkweto zitinjirwamo n’amazi kugirango batajya bagera ku ishuri zajandamye

6. RIO NEGRO, COLOMBIA

Mu gihugu cya Colombia mu gice kibamo umugezi wa Rio Negro abana baho bajya kwishuri bakoresheje imigozi ica mukirere ku butumburuke bwa metero 400 ku ntera ireshya na metero 800.

5. ZANSKAR, HIMALAYAS

Mu gace ka Zanskar gaherereye mu gice kimisozi cya Himalayas mu buhinde abana baho bakora urugendo ruvunanye bazamuka iyi misozi bagiye kwiga mu kigo kiri aho hafi biga babamo.

4. ZHANG JIAWAN, CHINA

Mucyaro cya Zhang Jiawan Village giherereye mu majyepfo y’ubushinwa abana baho bajya ku ishuri baciye mu ishyamba aho bagenda burira inzego zishaje cyane zishobora kubateza ibyago.

3. LEBAK, INDONESIA

Mu gace ka Lebak muri Indonesia ababyeyi baho bagomba guherekeza abana babo kugirango babafashe kwambuka ikiraro gica mu kirere cyangiritse ku buryo bukabije kandi banatume abana bagerera ku ishuri ku gihe.

2. SUMATRA, INDONESIA

Mu gace ka Sumatra muri Indonesia abana iyo bajya cyangwa bava ku ishuri bakoresha imigozi iri mu kirere ku burebure bwa metero 30 kugirango babashe kwa mbuka umugezi witwa pandang.

1. GULU, CHINA

Mu gace ka Gulu mu bushinwa kugirango abana bagere ku ishuri bibasaba guterera umusozi muremure kandi uhanamye kuburyo bashobora guhuriramo n’inyamaswa z’inkazi cyangwa nk’amabuye akaba yabagwa hejuru bakahasiga ubuzima. Abanyeshuru bo muri aka gace bakora urugendo rw’amasaha atanu bajya ku ishuri buri munsi.

Source: theirworld.org & www.boredpanda.com

Comments are closed.