IPRCs zashimwe uruhare zikomeje gutanga mu iterambere

4,521

Minisitiri w’uburezi mu Rwanda Dr Uwamaliya yashimiye uruhare rukomeye ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rikomeje kugaragaza mu iterambere ry’igihugu.

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine arashima uruhare ishuri rikuru ry’u Rwanda ry’ubumenyi-ngiro Rwanda Polytechnic rukomeje kugira mu iterambere ry’igihugu, binyuze mu burezi ritanga.

Yabigarutseho mu birori byo gutanga ku mugaragaro impamyabumenyi ku basaga 2 800 basoje amasomo muri Rwanda Polytechnic.

Yavuze ko iri shuri ritanga umusanzu ukomeye mu kuziba icyuho cy’ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo mu Rwanda mu nzego z’imirimo zitandukanye. 

Ishuri rikuru ry’u Rwanda ry’ubumenyi-ngiro Rwanda Polytechnic kuri uyu wa Gatatu rikaba ryaramukiye mu birori byo gutanga impamyabumenyi ku basaga 2 800 basoje amasomo yabo muri iri shuri.

Abahawe impamyabumenyi zabo ku mugaragaro ni abigaga muri za koleji z’iri shuri ziri hirya no hino mu gihugu zigera ku 8 zose zizwi nka IPRCs.

Izo ni iya Gishari, Huye, Kigali, Musanze, KarongI, Tumba, Ngoma na Kitabi.

Comments are closed.