IRADUKUNDA Elsa wabaye Miss Rwanda 2017 yatawe muri yombi

9,931
Kwibuka30
Miss Elsa Iradukunda's #Kwibuka27 message: From ashes, we rose and shine -  YouTube

Elsa Iradukunda wabaye Miss Rwanda mu mwaka wa 2017 yatawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda kubera ibikorwa byo gushaka kubangamira iperereza riri gukorwa kuri Prince Kid.

Amakuru akomeje kuba menshi nyuma y’aho urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rutaye muri yombi Bwana Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid wayoboraga ibikorwa by’amarushanwa ya nyampinga binyuze muri company ye Inspiration Backup, uyu mugabo arashinjwa ibyaha bitatu aribyo: gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Kwibuka30

Nyuma y’ibi, none kuwa mbere taliki ya 9 Gicurasi 2022, urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwatangaje ko umukobwa witwa Elsa IRADUKUNDA wabaye nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017 nawe yatawe muri yombi kubera ibikorwa amazemo iminsi byo kubangamira iperereza riri gukorwa n’inzego zibishinzwe.

Amakuru y’itabwa muri yombi y’Uyu mukobwa yemejwe n’umuvugizi wa RIB Bwana Dr Thierry Murangira mu kiganiro yagiriye kuri radiyo y’igihugu, ndetse yemeza ko kugeza ubu uwo mukobwa yabaye acumbikiwe kuri station ya RIB i Remera mu gihe andi maperereza agikomeje.

Hari amakuru avuga na none ko uno mwana w’umukobwa yari amaze iminsi yitambika ku bikorwa byose bigamije iperereza ndetse ngo akaba ashobora no gukurikiranwa ku kindi cyaha kijyanye n’impapuro mpimbano byose yakoraga mu rwego rwo kubangamira no kuburizamo iperereza.

Comments are closed.