Ibikorwa byose bijyanye no gutegura Nyampinga byahagaritswe

11,151
Kwibuka30
Ibipimo by'indeshyo bitavuzweho rumwe, byakuweho muri Miss Rwanda. -  Impano.rw

Ministeri y’urubyiruko n’umuco mu Rwanda yatangaje ko ibikorwa byose bijyanye n’amarushanwa yo gutegura nyampiga bibaye bihagaze.

Nyuma y’aho urwego rw’igihugu rw’ubugenzayaha RIB ruhagaritse Bwana ISHIMWE Dieudonne uzwi cyane nka Prince Kid kubera ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa no gusambanya abana b’abakobwa babaga bitabiriye amarushanwa ya nyampinga mu bihe bitandukanye, none kuwa mbere taliki ya 9/5/2022 miniseri y’urubyiruko n’umuco yatangaje ko ibaye ihagaritse ibikorwa byose bijyanye no gutegura amarushanwa ya nyampinga w’u Rwanda.

Kwibuka30

Ibi byashyizwe hanze mu itangazo iyo ministeri yashyize hanze rinasinywaho na ministre Rose Mary Mbabazi uyiyobora, muri iryo tangazo byavuzwe ko uno mwanzuro wafashwe “hashingiwe ku iperereza riri gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha ku muyobozi wa “Rwanda Inspiration BackUP, ukekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye” ikaba ari nayo mpamvu hafashwe umwanzuro wo kuba ibyo bikorwa byose bijyanye no gutegura ayo marushanwa byahagaze kugeza igihe kitazwi.

Image

Comments are closed.